Ni akabyiniro ubusanzwe gakora gafunze ndetse gacungiwe umutekano n’abasore b’ibigango mu kwirinda ko hari uwahinjira atari umukiliya.
Aka kabyiniro kafatiwemo abantu 22 barimo na nyirako, abahakoraga n’uwari ukuriye itsinda ry’ababyinnyi babyinaga bambaye ubusa buri buri.
Amakuri IGIHE ifite ni uko atari ubwa mbere nyiri aka kabyiniro yari akoze ubucuruzi nk’ubu kuko mu 2023 yafungiwe akandi nk’aka mu Gatsata.
Kugeza ubu amakuru ahari ahamya ko abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu gihe rugikomeje iperereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!