Kidum yiyongereye mu bazaririmba mu gitaramo cyatumiwemo John Drille

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Kanama 2019 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi ukomoka mu Burundi umaze kubaka izina mu buryo bukomeye muri Afurika, Kidum Kibido Kibuganizo, agiye gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cyatumiwemo umunya-Nigeria, John Drille, na Sintex.

Ni mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction gisoza ukwezi kwa Nzeri 2019 kizaba ku wa 27 Nzeri 2019.

Uyu muhanzi usanzwe ari umwe mu bafite ibihangano binyura benshi bakoresha ururimi rw’Ikirundi n’Ikinyarwanda bitewe n’uburyohe bw’imitoma iba yuzuyemo ikora ku nguni y’imitima ya benshi.

Ni umwe mu bisanga mu Rwanda ndetse ubaze inshuro amaze kuharirimbira ntiwazirangiza kandi uko aje yishimirwa mu buryo bukomeye n’abakunda umuziki.

Jean-Pierre Nimbona [Kidum] bitewe n’uburyo ajya ku rubyiniro n’imbaraga zihariye ku buryo iyo umubonye utakeka ko afite imyaka 44 y’amavuko bituma yishimirwa cyane.

Yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 16 Gicurasi 2019, muri Kigali Convention Centre cyari cyahawe inyito ya ‘Transformational Tunes of Africa’ cyasozaga inama ya Transform Africa.

Umunya-Nigeria Johnny Drille nawe watumiwe muri iki gitaramo ubusanzwe yitwa John Ighodaro ni umuririmbyi w’imyaka 29, akunzwe n’abantu benshi kubera umwihariko w’ijwi rye n’injyana ituje aririmba.

Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Wait For Me” yatangiriyeho, “Rome & Juliet” yamwubakiye izina ku ruhando mpuzamahanga, “Halleluya” yakoranye na Simi n’izindi nyinshi.

Abarizwa mu nzu ya Mavin Records iyoborwa na Producer Don Jazzy, ikaba yarazamuriye izina abahanzi barimo Tiwa Savage uri mu bagore bakunzwe muri Afurika.

Sintex nawe watumiwe muri iki gitaramo ari mu bagezweho cyane mu muziki muri iki gihe mu Rwanda, aho akunzwe mu ndirimbo nka ‘Twifunze’, ‘Akuka’ yakoranye na Dj Lenzo na Phil Peter n’izindi.

Kigali Jazz Junction aba bahanzi batumiwemo ni ibitaramo ngarukakwezi bitumirwamo abahanzi b’abanyamahaga bafite abakunzi benshi mu Rwanda.

Kidum aherutse gukorana indirimbo na Marina

Kidum ari mu bahanzi bahorana igikundiro kandi amaze igihe kinini mu muziki
Sintex agezweho cyane mu muziki w'iki gihe
Johnny Drille yakunzwe cyane mu ndirimbo “Rome & Juliet” iri mu zatumye amenyekana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza