Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Kidum yavuze ko atumva ukuntu Leta y’u Burundi yafunze utubyiniro n’ibitaramo byaberaga mu tubari.
Kidum yagize ati “Ingingo zose zifatwa zihagarika Karaoke n’utubyiniro, Corona twabonye ko idafata abajya muri stade y’umupira w’amaguru! Abanyamuziki twaragowe.”
Aya magambo yanditse mu rurimi rw’Ikirundi, Kidum yayaherekesheje amafoto yerekana amakipe atandukanye ari gukinira mu ma stade yuzuye abafana.
Kidum yijujutiye ibi byemezo mu gihe shampiyona y’umupira w’amaguru mu Burundi igeze ku munsi wa 21.
Umwe mu bantu bo muri Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Burundi waganiriye na IGIHE, yavuze ko nubwo shampiyona ikomeje gukinwa ariko hashyizweho amabwiriza yo gukaraba mbere yo kwinjira muri stade ndetse bagapimwa n’umuriro.
Nubwo yavuze ko atari mu mwanya mwiza wo gusubiza Kidum, yavuze ko atazi impamvu uyu muhanzi yahuje umupira n’ibitaramo.
Yagize ati “Reka nguhe urugero, mu Burundi nta Covid-19 twahoze dufite, urebye yinjiye mu gihugu mu mpera z’umwaka ushize izanwa n’abantu bavuye hanze. Akenshi usanga bakunze gutemberera mu tubari n’utubyiniro, niyo mpamvu bahisemo kudufunga kuko niho hagaragaje umurindi wo gukwirakwiza iki cyorezo.”
Mu ntangiriro za Mutarama 2021 nibwo Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga utubyiniro kubera umubare w’abandura icyorezo cya Covid-19 ukomeje kwiyongera.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!