Ibi Kidum yabigarutseho mu kiganiro abahanzi bazitabira iki gitaramo bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 13 Gashyantare 2025.
Muri iki kiganiro umunyamakuru yabajije Kidum ubutumwa yagenera abahanzi muri ibi bihe u Rwanda agiye gutaramiramo rutabanye neza n’igihugu cye cy’amavuko cy’u Burundi.
Aha umunyamakuru yifashishije ingero z’abahanzi usanga bavuga ko Leta yababujije kujya kuririmba mu gihugu kubera ibibazo bafitanye.
Mu gusubiza iki kibazo, Kidum yavuze ko nta na rimwe Leta y’u Burundi iramubuza kujya gutaramira ahantu kubera ibibazo bya politiki, icyakora ahamya ko bakunda kumusaba kutivanga muri politiki.
Ati “Njye mbabwije ukuri, nta munsi numwe ndabwirwa na Leta y’u Burundi kutaririmbira ahantu aho ari ho hose, sindabona bivanga mu by’imiziki […] sindabona bampamagara bambwira kwivanga muri politiki ahubwo bampamagara bansaba kutabyivangamo bakansaba kuguma mu muziki.”
Kidum yibukije abahanzi ko bo bakora umuziki nubwo batabujijwe kuvugira ibihugu byabo ariko na none bakwiye kwibuka ko bakeneye abafana b’impande zose.
Ati “Njye umurongo wanjye ni uko ntaramira hano, nkajya i Bujumbura n’ahandi kandi nkaririmbira abantu bose nta vangura ribayeho […] n’abahanzi ndabasaba ko babigenza gutyo. Yego buri wese afite uburenganzira bwo kuvugira igihugu cye ariko ntimube abahezanguni.”
Kidum wavuze ko Politiki ifite abayikina kandi batananiwe, yongeye gusaba abahanzi n’abanyamakuru kugerageza kutivanga mu bya politiki ahubwo bagashyira imbaraga mu guteza imbere umuziki no gutanga ibyishimo mu bantu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!