00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kidum yerekanye inyungu abahanzi bafite mu mubano mwiza w’u Rwanda n’u Burundi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 July 2022 saa 05:54
Yasuwe :

Nimbona Jean Pierre benshi bazi nka Kidum, yahishuye ko abahanzi ari bamwe mu bakungukira mu kuba ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi byabana neza, imigenderanire igakomeza.

Ibi uyu muhanzi yabikomojeho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo yari yerekeje ku kibuga cy’indege asubiye i Nairobi muri Kenya nyuma y’iminsi ibiri yari amaze i Kigali.

Kidum yavuze ko uburyohe bwo guturana k’u Rwanda n’u Burundi buturuka ku migenderanire y’abatuye ibi bihugu byombi no mu bahanzi bikaba bityo.

Kidum ubwo aheruka mu Rwanda mu 2019 ntabwo yahiriwe kuko igitaramo cye cyasubitswe ku munota wa nyuma bitewe n’uko aho yari kuririmbira batari basabye uburenganzira Polisi y’Igihugu.

Uretse iki gitaramo hari n’ibindi yagombaga gukorera mu Burundi agahuriramo n’abahanzi bo mu Rwanda ariko bitabaye, bihagaritswe n’ubuyobozi bw’u Burundi.

Byinshi muri ibi bitaramo byagiye bihagarikwa ku mpamvu z’icyorezo cya Covid-19 ariko abakurikiranira hafi umubano w’ibihugu byombi bagahamya ko na wo ufitemo ukuboko.

Ubwo yavugaga kuri ibi bibazo, Kidum yasabye abantu gusenga kugira ngo politiki ntiteranye ibihugu kuko akenshi yangiza n’imibereho y’abantu.

Ati “Tumaze kubibona ko politiki ishobora kugira ingaruka ku hazaza h’abantu, tugume dusenga kugira ngo politiki itume abantu bashobora kugenderana, ntifunge imipaka.”

Kidum avuga ko yishimiye intambwe imaze guterwa mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi.

Ati “ Ejobundi narishimye kubona Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda mu birori byo kwizihiza umunsi w’Ubwigenge mu Burundi. Niriwe muri Ambasade mbereka ko nishimye ndetse nkababwira ko bakwiye kugira vuba ibibazo bigakemuka.”

Kidum yongeyeho ko yishimiye bikomeye no kumva ko hari abahanzi bo mu Rwanda batangiye kujya gukorera ibitaramo i Burundi, kuri ubu akaba ari kwitegura kujya mu cyo azahuriramo na Social Mula mu mpera z’icyumweru turimo.

Kidum yagaragaje ko abahanzi bafite inyungu mu kuba umubano w’u Rwanda n’u Burundi waba mwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .