00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Kidum ntiyorohewe nyuma y’uko abaririmbyi be baserukanye imyambaro iriho ’Visit Rwanda’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 November 2024 saa 01:40
Yasuwe :

Umuhanzi Nimbona Jean Pierre wamamaye nka Kidum, akomeje guterwa amabuye n’abakunzi b’umuziki i Burundi, bamushinja guserukana mu gitaramo abaririmbyi bambaye imyenda yanditseho ’Visit Rwanda’.

Ku wa 2 Ugushyingo 2024 nibwo Kidum yakoreye i Bujumbura igitaramo cyo kwizihiza imyaka ye 50 y’amavuko, cyitabirwa n’abantu batandukanye barimo n’abayobozi mu nzego bwite za Leta nka Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu.

Muri iki gitaramo, Kidum yari yajyanye i Bujumbura abaririmbyi asanzwe akorana nabo muri Kenya.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kidum yavuze ko ubwo yiteguraga kujya ku rubyiniro, abaririmbyi be bamubwiye ko baserukana imyenda yanditseho amazina yabo, ariko we ntiyite ku byo kuba hariho Visit Rwanda.

Ati “Njye ntakubeshye ntabwo nigeze menya ko bagiye bambaye Visit Rwanda, bambwiye ko bambaye imyenda yanditseho amazina yabo sinigeze nita ku bindi rwose.”

Kidum yavuze ko yaje gutungurwa n’uko nyuma y’igihe arangije igitaramo, yatangiye kubona ubutumwa bumugaya kuba abaririmbyi be baraserutse bambaye imyenda yanditseho ’Visit Rwanda’ we agahamya ko atari abizi.

Ati “Nta baruwa cyangwa ikindi kintu ndabona kindega gusa abantu ba hafi y’ubutegetsi bakomeje kumbwira ko nakoze amakosa, abantu bakomeje kunyandikira ubutumwa kuri telefone yanjye rwose ariko ndashaka kubibutsa ko bandenganya.”

Kidum yavuze ko mu by’ukuri nubwo atari yamenye ko ababyinnyi be baserutse bambaye imyenda iriho ’Visit Rwanda’, atumva impamvu byaba ikibazo cyane ko u Rwanda n’u Burundi ari ibihugu by’abavandimwe.

Ati “Yaba Visit Rwanda cyangwa Visit Burundi numva ko icyo umuntu wese yakwambara nta kibazo cyabamo kuko ni ibihugu bituranyi kandi rwose by’abavandimwe.”

Ibi bazo bizamutse mu gihe Kidum ari kwitegura ibitaramo agiye gukorera muri Canada ku wa 31 Ukuboza 2024.

Abibasira Kidum babiterwa ahanini n’umwuka mubi umaze igihe hagati y’u Burundi n’u Rwanda. Uru runturuntu ni narwo rwatumye ikipe ya Dynamo BBC yanga kwambara imyambaro iriho ikirango cya ‘Visit Rwanda’ birangira ikuwe mu marushanwa ya BAL.

Abaririmbyi ba Kidum baserutse bambaye imyenda ya Arsenal yanditseho 'Visit Rwanda'
Abaririmbyi ba Kidum baserutse mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 y'uyu muhanzi mu myambaro ya Arsenal
Kidum avuga ko atigeze yita ku kuba abaririmbyi be baraserukanye imyambaro yanditseho 'Visit Rwanda'
Kidum yavuze ko atumva impamvu abantu bagira ikibazo ku myenda yanditseho 'Visit Rwanda' nyamara ari igihugu gituranyi cy'u Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .