00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruracyageretse hagati ya Kibatega wegukanye ‘The Next Pop Star’ n’abateguye iri rushanwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Ugushyingo 2022 saa 03:17
Yasuwe :

Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwongeye kuburanisha ubujurire mu rubanza Kibatega Jasmine wegukanye irushanwa rya ‘The Next Popstar’ aregamo sosiyete ya ‘More Events’ na Dushimwe Christian wari mu buyobozi bwayo.

Ni ubujurire bwagombaga kuba bwaraburanywe muri Gicurasi 2022 ariko buza gusubikwa bushyirwa kuri uyu wa 18 Ukwakira 2022.

Kibatega asaba Urukiko rw’Ubucuruzi guhatira More Events na Dushime Christian kwishyura miliyoni 50 Frw n’indishyi zitandukanye harimo n’izo kuvutswa amahirwe.

Mu gusobanura ikirego cye, umwunganira mu mategeko yavuze ko atigeze ahabwa igihembo cya miliyoni 50 Frw cyo kuba yaratsindiye irushanwa rya The Next Popular Star ryateguwe na More Events.

Iyi ni yo mpamvu yasabye urukiko guhatira iyo sosiyete kumwishyura hongeweho inyungu z’urugendo n’indishyi z’akababaro.

More Events yisobanuye ivuga ko isanga ibivugwa na Kibatega nta shingiro bifite kuko ntaho urukiko rwahera ruyihatira gufatanya na Dushime kwishyura igihembo cyatsindiwe kuko mu gihe na yo yari itegereje gusinya amasezerano uwari uhagarariye uyu muhanzikazi yayimenyesheje ko batagikorana.

More Events Ltd yakomeje isobanura ko kuba Kibatega yaratandukanye n’umujyanama we kandi yari mu masezerano, byateje impagarara kuko byari bisobanuye ko amasezerano yose agomba gusubirwamo.

More Events Ltd yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ryatinze kubera amakosa y’uyu muhanzikazi n’umujyanama we bituma abaterankunga batohereza amafaranga.

Dushime we yisobanuye avuga ko kuba nta kigaragaza ko yaba yarakoresheje nabi imiterere ya sosiyete agamije uburiganya cyangwa kwica amategeko, nta mpamvu yo kumuregana na More Events Ltd abereye Umuyobozi kuko urega atagaragaza uburyo umunyamigabane aryozwa inshingano za sosiyete.

Byitezwe ko umwanzuro uzasomwa ku wa 16 Ukuboza 2022.

Kibatega wegukanye ‘The Next Pop Star’ yongeye guhanganira imbere y’Urukiko n’abateguye iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .