00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Khloé Kardashian mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana na Tristan Thompson

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 June 2022 saa 05:11
Yasuwe :

Nyuma yo gutandukana na Tristan Thompson, Khloé Kardashian ari mu rukundo rushya n’umugabo w’umuherwe w’umunyamigabane muri sosiyete zitandukanye muri Amerika.

Inkuru y’uko Khloé Kardashian yaba yasubiye mu rukundo yatangajwe n’ibinyamakuru bikomeye muri Amerika birimo PageSix, People, E! News n’ibindi.

Ibi binyamakuru byose icyo bihurizaho ni uko uyu mugore ari mu rukundo n’uyu muherwe ariko nta na kimwe kivuga amazina ye.

E! News yatangaje ko aba bombi batangiye gukundana nyuma yo guhurira mu birori, nyuma yo guhuzwa na mukuru wa Khloé, Kim Kardashian.

Tristan Thompson uzwi mu mukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ikipe ya Chicago Bulls, yatandukanye na Khloé umwaka ushize nyuma yaho yabyaranye n’umukobwa witwa Maralee Nichols usanzwe ari umutoza wihariye mu bijyanye na siporo y’abantu batandukanye.

Tristan yari asanzwe afite abana babiri barimo True ufite imyaka ine yabyaranye na Khloé Kardashian n’umuhungu w’imyaka itanu yabyaranye na Jordan Craig bahoze bakundana.

Khloé Kardashian w’imyaka 37 na Tristan Thompson batandukanye nyuma y’inkuru zo muri Mata 2021 zavugaga ko uyu mukinnyi wa basketball yaciye inyuma umukunzi we.

Khloé Kardashian na Tristan Thompson muri Gashyantare 2019 bari batandukanye bapfa ko Tristan yari yaciye inyuma umukunzi we ku nshuti magara ya Kylie Jenner yitwa Jordyn Woods, bongera kwiyunga mu 2020 mu bihe bya Guma mu Rugo.

Tristan Thompson na Khloé Kardashian baheruka gutandukana
Nyuma yo gutandukana kw'aba bombi Khloé Kardashian ari mu rukundo rushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .