Khalid wamamaye mu ndirimbo nka ’Better’, ’Young Dumb & Broke’, ’Lovely’ n’izindi yabitangaje yifashishije urubuga rwa X aho yashyizeho ibendera ry’abaryamana bahuje ibitsina arangije ati “Twagiye, mushake ikindi tuganira ndabinginze.”
Nyuma y’aya magambo abakunzi be benshi batangiye kumubaza niba yaba aryamana n’abagabo bagenzi be, arangije abyemera ashize amanga.
Ati “Yego nibyo, kandi ntewe ishema nabyo.”
Mu bundi butumwa yanditse agaragaza ko yabwiye abantu ku bushake ibijyanye n’ubuzima bwe bwo mu gitanda, bityo bakwiriye kubyakira uko biri kandi bakabimwubahira.
Ati “Nababwiye iby’ubuzima bwanjye bwite bw’ibyiyumviro byanjye by’imibonano mpuzabitsina, ariko Isi ikomeje kunyibazaho. Reka ibintu tubitware mu kudaca ku ruhande, ntabwo ntewe ipfunwe n’ibyiyumviro byanjye byo gukora imibonano mpuzabitsina. Ntawe bireba kandi meze neza. Ndabakunda.”
Khalid w’imyaka 26 y’amavuko ni ubwa mbere yari avuze ko aryamana n’abagabo bagenzi, ndetse bikaba byatunguye benshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!