00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Khalfan yakomoje ku bitaravuzwe mu ikorwa ry’indirimbo ‘Si nyoko’ yahurijemo Riderman na Nel Ngabo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 June 2022 saa 10:29
Yasuwe :

Umuraperi Khalfan aherutse gusohora indirimbo ‘Si nyoko’ yahuriyemo na Riderman na Nel Ngabo. Ni indirimbo yakiranywe yombi n’abakunzi ba muzika bitewe n’izina ryayo, uko yakozwe n’abahanzi bayirimo.

’Si nyoko’ ifite iminota itatu n’amasegonda 25, mu minsi itatu imaze igiye hanze, imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 77.

Ni indirimbo yakozwe mu buryo butagoranye nk’uko Khalfan yabihamirije IGIHE. Yatunganyijwe na Ishimwe Clement muri Kina Music.

Khalfan yahishuye ko indirimbo ye yayikorewe nta kiguzi asabwe. Ati “Clement ni umuntu wumva ikintu yabona ko kiri ku rwego akemera kugishyigikira, ndamutse nkubeshye nakubwira ko hari amafaranga n’ijana namuhaye, ahubwo we yararenze ashyiramo aye.”

Icyakora nubwo avuga ko hari amafaranga Ishimwe Clement yashoye mu ndirimbo ye by’umwihariko mu ikorwa rya video yayo, ntabwo Khalfan yeruye ngo avuge umubare wayo.

Urebye uburyo iyi ndirimbo yakozwe, nyirayo si we watanze izina ryayo ahubwo ryagenwe na Ishimwe Clement.

Khalfan yavuze ko mu gutunganya indirimbo ubwo yifuzaga kwifashisha Nel Ngabo yafashijwe kumubona byoroshye.

Yagize ati “Tumaze kuririmba ibitero byose, Clement yambajije niba hari umuhanzi wadufasha mu nyikirizo, musaba Nel Ngabo, n’ubundi ubarizwa muri KINA Music. Icyo gihe byahise byikora.’’

Khalfan yahishuye ko yahisemo gukorana na Nel Ngabo kuko bari baherutse guhurira mu ndirimbo ‘Muzadukumbura’ yaririmbyemo n’Umuraperi Fireman.

Khalfan ahamya ko ikorwa ry’iyi ndirimbo muri rusange ritigeze rimugora, ati “Maze kuririmba ibyanjye nabwiye Riderman ko nshaka ko twakorana arabyemera mwoherereza ibyo naririmbye ahita nawe yandika. Sinavuga ko byatugoye.”

Nyuma yo kuririmba ibitero byose, bakumvikana ko ari Nel Ngabo uzaririmbamo inyikirizo, baje kubwirwa ko indirimbo yarangiye ndetse n’inyikirizo yamaze gushyirwamo.

Ni indirimbo y’amateka kuri Khalfan kuko ahamya ko mu myaka amaze mu muziki yahoze yifuza kuzakorana na Riderman ariko yari atarafatisha uburyo n’inzira bizacamo.

Ati “Wasanga iki ari cyo gihe nyacyo, ni gahunda nari maranye igihe kinini, ndibuka kuva kera muri za 2013 nkiririmbana na Bull Dogg muri Primus Guma Guma Super Star, nahuraga na Riderman nkamubwira ko binkundiye tugakorana indirimbo twakora ikintu cyiza. Kenshi iyo nabimubwiraga yambwiraga ko bishoboka.”

Khalfan yashimiye Riderman utarigeze amugora ubwo yamubwiraga ko akeneye ko bakorana indirimbo kuko yahise amwemerera atamugoye.

Ikiganiro na Khalfan

Reba indirimbo ’Si nyoko’

Khalfan yishimiye gukorana indirimbo na Riderman, umuraperi yakuze yifuza guhurira na we mu ndirimbo
Khalfan yashimiye Ishimwe Clement wamufashije ngo indirimbo 'Si nyoko' isohoke iri ku rwego ruzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .