Khalfan wakuze atazi Se yahishuye uko nyina yabaye umuyede ngo abashe kubarera

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Nyakanga 2020 saa 01:58
Yasuwe :
0 0

Ni ibisanzwe ko umwana abaho akunda umubyeyi ariko si kenshi usanga abaraperi bahamya urwo rukundo mu ruhame cyangwa ngo usange akunze kugaragaza urwo rukundo, Khalfan ni umwe mu banyuranyije n’imyitwarire ya benshi ukunze kugaragaza urwo akunda nyina umubyara.

Umuraperi Khalfan yahishuye ko yakuze atazi se umubyara ku buryo nyina yakoze imirimo itandukanye inasuzuguritse ashakisha uko yakwita ku bana be.

Mu minsi ishize uyu muraperi yifashishije umubyeyi we mu mashusho y’indirimbo yise “Kuva cyera”. Khalfan avuga ko we na nyina bakundana cyane kuko ari umubyeyi wamubereye uw’ingenzi mu buzima.

Ati “Yakoze ikiyede, akubura mu muhanda anasiga amarange kugira ngo dukure neza rero nanjye ndamukunda rwose.”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Khalfan yavuze ko yavukiye mu muryango w’abana umunani, ariko babiri bapfanye na se muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Uko mbyumva mu mateka twari tubayeho neza ariko nyuma y’uko data yitabye Imana ubuzima bwahindutse bubi. Ibaze kuba uri umubyeyi ukiri muto nyuma ya Jenoside wapfushije umugabo ariko ntushake undi, yahagaze muri ubwo buzima, nitwe twabaye abagabo be nawe atubera umugore mwiza.”

Yageneye ubutumwa urubyiruko arusaba kubaha ababyeyi babo, aho gukora ibintu bibahangayikisha.

Ati “Nujya ubona umubyeyi wawe, jya umenya ko aca bugufi kubera umutwaro wawe, abaye atari wowe arwanira ishyaka hari ibitamubaho. Kenshi urubyiruko tuba twirebaho gusa, bisaba kumva ko ababyeyi hari ibyemezo bafata atari bo ahubwo batekereje no ku bana babo. Rero tujye tububaha.”

Ashimira umubyeyi we, Khalfan ku bwo kuba yaramureze neza muri iyo myaka yose uko ashoboye.

Ati “Wabaye aho papa atabaye, muri make uri umusingi wanjye iyo utaza kubaho ntabwo nari kubaho, nta mpamvu yo kubaho ntafite Nyiramanzi Vestine.”

Khalfan uzwi cyane mu njyana ya Hip Hop nko mu ndirimbo yise Zimbarire, Power yakoranye na Bruce Melodie n’izindi nyinshi; mu minsi ishize yari yasohoye indirimbo yise “Kuva cyera” ari nayo igaragaramo amashusho y’umubyeyi we.

Iyi ndirimbo yahuriranye n’umwaduko wa COVID-19 mu Rwanda bituma itamenyekana nk’uko nyirayo yabiteganyaga.

Usibye iyi ndirimbo, Khalfan yahishuye ko afite album nshya yamaze kurangiza gukoraho azasohora mu minsi mike iri imbere.

Usibye iby’umuziki ariko Khalfan yatangiye kugaragara muri filime “Umuturanyi” ya Clapton Kibonke ibintu yemeza ko nabyo abifitemo impano yihariye.

Kurikira ikiganiro twagiranye na Khalfan

Reba indirimbo "Kuva cyera" Khalfan yagaragajemo umubyeyi we

Khalfan ni umwe mu baraperi bagezweho muri iki gihe
Khalfan avuga ko uko nyina yamwitayeho mu buto byatumye nawe akura amufitiye urukundo rwinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .