00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Khalfan na Juno Kizigenza bahawe inkwenene nyuma yo kuyoberwa minisitiri n’umwe mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Ugushyingo 2022 saa 09:59
Yasuwe :

Umuraperi Khalfan na Juno Kizigenza bakomeje guhabwa inkwenene nyuma yo kunanirwa kuvuga byibura umuminisitiri umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda.

Aba basore bafite amazina mu muziki w’u Rwanda baherutse kunanirwa kuvuga amazina y’umuminisitiri n’umwe w’u Rwanda, ubwo bari mu kiganiro kuri TV10.

Byari mu kiganiro ‘10Battle’ gikunze guhuza abantu babiri biganjemo abafite amazina mu myidagaduro, bagakina umukino wo kubazwa ikibazo cyo kurondora ibintu runaka mu masegonda 30.

Ubajijwe avuga umubare w’ibyo abasha kurondora mu masegonda 30, hanyuma utabajijwe yakumva yamurusha akavuga umubare wisumbuye, iyo abaye atamurusha ahamya ko uwo bahanganye abeshya, agasabwa gusubiza.

Iyo uri gusubiza bimunaniye, amanota yegukanwa n’uwo bahanganye.

Mu minsi ishize rero TV10 iherutse gutegura umukino wahuje Khalfan na Juno Kizigenza. Aha bahabarijwe ibibazo bitandukanye bakabigerageza, ariko byaje gutungurana ubwo babazwaga amazina y’abaminisitiri bo muri Guverinoma y’u Rwanda, bose babura n’umwe.

Ubwo bari babajijwe umubare w’abaminisitiri babasha kuvuga amazina yabo mu masegonda 30, Khalfan yavuze ko agiye kugerageza kuvuga babiri.

Juno Kizigenza wagombaga kumurusha umubare w’abo yabasha kuvuga mu masegonda 30, yaje kugiharira Khalfan ngo agerageze.

Mu kugerageza gusubiza iki kibazo, Khalfan wari wiyemeje kuvuga babiri, byarangiye avuze ko uwo azi ari Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, abura undi, aba atsinzwe atyo.

Iki nicyo kibazo cyabananiye mu buryo bweruye muri bitanu aba basore bahawe, ibi byatumye ku mbuga nkoranyambaga abantu batangira kubaha inkwenene bibaza niba koko ari Abanyarwanda.

Micomyiza Jean Baptiste abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagaragaje ko iki ari ikibazo ndetse asaba ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kongera imbaraga mu guhugura urubyiruko.

Aha yagize ati "Mbega mbega abahanzi bacu. Ha ha ha ahwiiiii […] ntabwo bajya bakurikira amakuru asanzwe?"

Umunyamakuru wa Flash FM, Twahirwa Alphonse, we kubyakira byamugoye atekereza ko ibyabaye byaba ari urwenya. Ati "Ntumbwire ko aba bahanzi ari abo mu Rwanda. Ubu niba batarabikoze nkana se basi banyuze ku ishuli bariga? Ibi birakabije rwose ku bantu b’abagabo nk’aba. Ubuse bazi iki?"

Ku rundi ruhande ariko, hari umubare w’abandi batumva uko aba bahanzi bari kwibasirwa mu gihe nyamara nta nka baciye amabere.

Uwitwa Ben we yagize ati "Ubuse ugiye kubaza abo ba minisitiri wasanga bazi Khalfan?"

Khalfan na Juno Kizigenza bakomeje guhabwa inkwenene nyuma yo kunanirwa kuvuga amazina y’umu Minisiti umwe w’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .