Keza Meek uherutse gukorana indirimbo na Bruce Melodie, yavuze ku nkuru z’urukundo rwe na King James

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Nzeri 2020 saa 12:57
Yasuwe :
0 0

Keza Meek Rowland Mutoni ni umunyarwandakazi ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze imyaka irenga 14 atuye. Izina ry’uyu mukobwa ryongeye kugaruka mu matwi y’abakunzi b’umuziki kubera indirimbo nshya “Mahwi” yakoranye na Bruce Melodie.

Keza Meek azwi na benshi mu mashusho y’indirimbo “Ntibisanzwe” ya King James.

Uyu mukobwa yatangiye kuvugwaho cyane mu 2015 ubwo yatangiraga gukora indirimbo ze. Yavuzwe cyane mu itangazamakuru ubwo yasakazaga amafoto agaragaza imiterere ye n’ikimero cye.

Uyu muhanzikazi yaje kugera aho aburirwa irengero benshi basigara bibaza aho yagiye. Amakuru ye yahoraga avugwa ku mbuga nkoranyambaga yagarukaga ku rukundo rwe na King James.

Mu kiganiro na IGIHE, ari nabwo bwa mbere yari avuze kuri iyi nkuru Keza Meek yavuze ko nta rukundo yigeze agirana na King James.

Ati “Byari ibihuha, King James yaje inaha (muri Amerika) tumuha ikaze, habayeho gukorana na we ariko byarangiriye aho nta rukundo twigeze tugirana rwose. Ntekereza ko nawe mumubajije yabasubiza nk’ibi.”

Ku kijyanye n’impamvu yari yarabuze mu muziki, Keza Meek yagize ati”Umuziki nasanze usaba ibintu byinshi, byari ngombwa ko ndeka nkabanza nkisuganya neza nkaza nje. Ubu rero ntekereza ko naje kandi nta gusubira inyuma.”

Abajijwe ku mafoto ye yambaye bikini ataravuzweho rumwe mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, Keza yavuze ko we ibyo bitari kugira icyo bimutwara kuko ariwe ugenga ubuzima bwe.

Bruce Melodie yongeye kumwinjiza neza mu muziki

Keza Meek avuga ko yishimiye gukorana indirimbo na Bruce Melodie kuko hari byinshi yamwigiyeho nk’umuhanzi ugezweho kandi uzi kuririmba.

Yavuze ko uyu muhanzi atigeze amugora kuko bumvikanye neza kandi amufasha byinshi.

Keza Meek yavuze ko nubwo iyi ndirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi, ateganya mu minsi iri imbere kuyikorera amashusho.

Uyu muhanzikazi yavuze ko usibye iyi ndirimbo yakoranye na Bruce Melodie yatangiye gukora indi mishinga iri muri studio.

Ikiganiro na Keza Meek

Umva hano iyi ndirimbo nshya ya Keza Meek na Bruce Melodie

Keza Meek Rowland Mutoni umunyarwandakazi ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze imyaka irenga 14 atuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .