Kevin Kade yavuze ku rukundo runugwanugwa hagati ye n’Igisonga cya Miss Rwanda 2021

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Mata 2021 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Mata 2021 umwe mu bakurikira Mutoni Witness Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021, yamutunguye amubaza niba koko yaba ari mu rukundo n’umuhanzi Kevin Kade.

Ubwo Miss Mutoni Witness yaganiraga n’abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, umwe mu bafana be yamubajije niba koko yaba akundana n’umuhanzi Kevin Kade nkuko yabyumvise.

Uyu mukobwa yasubije uyu mukunzi we umukurikira ko ayo makuru atari yo, ati “Ndarengana peee”.

Nubwo ariko yahakanye urukundo rw’uyu muhanzi, Miss Mutoni ubwo abakunzi be bamubazaga niba yaba afite umukunzi yavuze ko amufite gusa ntiyamutangaza.

Mu kiganiro cyihariye Kevin Kade na we yabwiye IGIHE ko nta rukundo afitanye n’uyu mukobwa ndetse ko batanaziranye.

Abajijwe niba koko bitaba ari bimwe bya ya nduru itajya ivugira ubusa, Kevin Kade yavuze ko nta byinshi yavuga kuri uyu mukobwa kuko badakundana.

Kevin Kade ni umwe mu bahanzi bashya mu muziki w’u Rwanda ariko uhagaze bwuma. Azwi cyane mu ndirimbo nka Ma bae, Kao,Mi Amor n’izindi zinyuranye.

'Ndarengana peee! Igisubizo cya Miss Mutoni ubwo yari abajijwe niba akundana na Kevin Kade
Mutoni Witness yabaye Igisonga cya Miss Rwanda 2021
Uyu mukobwa wari mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2021 yahakanye amakuru y'urukundo rwe na Kevin Kade
Kevin Kade na we yahakanye amakuru y'urukundo hagati ye na Miss Mutoni Witness
Miss Mutoni ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda2021 ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga aganira n'abakunzi be
Uyu mukobwa hari amakuru avuga ko yaba akundana na Kevin Kade nubwo impande zombi zayahakanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .