Ibi Kevin Kade yabyemereye IGIHE, aho yavuze ko muri Gicurasi 2025 ateganya gukora igitaramo cye cya mbere nk’umuhanzi ku giti cye, akazanagihuriramo na Ali Kiba.
Ati “Ali Kiba twakoranye indirimbo izasohoka mu minsi iri imbere, ndi gutegura igitaramo cyanjye cya mbere nk’umuhanzi ku giti cyanjye. Rero byari byiza kubanza gukorana tunategura kuzahurira ku rubyiniro imbere y’abakunzi banjye.”
Kevin Kade ahamya ko ibi biri mu byari byamujyanye muri Tanzania mu minsi ishize, ubwo yahuraga na Ali Kiba banahise bakorana indirimbo ari kwitegura gusohora.
Nubwo ariko yemeje ko igitaramo cye ateganya kugikora muri Gicurasi 2025, Kevin Kade yavuze ko hari ibyo bakinoza ku buryo aho kizabera ho atahita ahatangaza.
Mu 2019 ubwo yigaga mu ishuri rya muzika ry’u Rwanda, Kevin Kade nibwo yatangiye umuziki, umwaka ushize akaba yarizihizaga imyaka itanu awumazemo.
Uretse kuba amaze kubaka izina mu Rwanda, Kevin Kade ahamya ko gukorana na Ali Kiba ndetse bakagira ibikorwa binyuranye bahuriramo bizamufasha kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki muri Tanzania.
Kevin Kade ari mu myiteguro yo gusohora indirimbo nshya aherutse gukorana na Ali Kiba mu minsi ishize ubwo yari muri Tanzania. pic.twitter.com/JJ2jynaQpS
— IGIHE (@IGIHE) January 10, 2025

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!