00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kevin Kade yasuye Ambasade y’u Rwanda muri Uganda (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 November 2024 saa 10:18
Yasuwe :

Kevin Kade n’itsinda ry’abamuherekeje mu bitaramo ategerejwemo muri Uganda, basuye Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu agirana ibiganiro na ACP Ismael Baguma, Police Attaché muri Ambasade y’u Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2024 nibwo Kevin Kade yasuye Ambasade y’u Rwanda agirana ibiganiro na ACP Ismael Baguma.

Mu kiganiro na IGIHE, Kevin Kade, yavuze ko bimwe mu byo baganiriye birimo kurebera hamwe uruhare rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga mu guteza imbere ubuhanzi.

Uyu muhanzi ahamya ko yasuye Ambasade y’u Rwanda muri Uganda mu rwego rwo kubatumira mu bitaramo ahafite ndetse anabamenyesha ibimugenza.

Ati “Nari ngiye gutumira Ambasade yacu mu bitaramo mfite inaha, byari iby’agaciro kuko batwakiriye neza. Uretse kubaha ubutumire twaganiriye tunarebera hamwe uruhare rukomeye rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu guteza imbere ubuhanzi no kumenyekanisha umuco wacu mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba no ku Isi yose muri rusange.”

Kevin Kade aratangirira ibitaramo bye ahitwa ‘Paradigm Kampala’ kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2024 mu gihe ku wa 8 Ugushyingo 2024 ahitwa ‘Noni Vie Club&Lounge’.

Ni ibitaramo bizaba bibanjirije icyo uyu muhanzi azakorera mu Mujyi wa Dubai ku wa 9 Ugushyingo 2024.

Kevin Kade yari kumwe n'itsinda ry'abamuherekeje mu bitaramo bye i Kampala
Kevin Kade yasuye Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yakirwa na ACP Ismael Baguma Police Attaché muri Ambasade y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .