Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro na IGIHE ubwo yari abajijwe imbogamizi ahura nazo nk’umuhanzi umunsi ku wundi.
Mu gusubiza yavuze ko ari ibinyoma bimwe bihimbwa n’abantu bashaka gusebya umuntu kuko azwi cyangwa se akagira ukwikandagira mu gihe agiye gukora ikintu runaka.
Ati “Hari ibintu biterwa n’ubwamamare bikaza bikakubabaza. Birimo kugira igitutu cy’ibyo abantu bakwifuzaho, ikindi ni uguhorana igihunga kubera ko uri icyamamare ukumva hari ibintu bimwe utakora.”
“Ibindi ni ibitwandikwaho bakavuga ngo yafunzwe, yasambanyije umwana ari ibintu bidahuye n’ukuri mu gihe wenda iyaba ntari n’icyamamare byari kubaho ariko ntibivugwe kuko nta muntu unzi.”
Uyu muhanzi yavuze ibi, umunyamakuru ahita abihuza n’amakuru yahwihwishwe mu ntangiro z’uyu mwaka ubwo uyu muhanzi yajyaga mu bihugu birimo RDC, Tanzania na Kenya.
Icyo gihe abantu bavuze ko yagiye asa nk’uhunze nyuma yo kugira ukwikanga kwatewe n’umukobwa bivuga ko bagiranye ibihe byiza bakaryamana nyuma y’uwitwa Akayesu Sharon uzwi nka Shazz wanamufungishije we na Davis D bakaza kugirwa abere nyuma.
Kevin Kade yavuze ko ibi bintu atari byo, ko umukobwa azi wavuzwe ko bahuje urugwiro ari uwitwa Shazz, kandi nawe nyuma bikaba byaragagaye ko ntaho bahuriye.
Ati “Ibyo nzi ni ibyagaragaye ko twasambanyije [we na Davis D] umwangavu ari ko byagaragaye ko nta sano twari dufitanye. Nta bindi nzi, nzi ibya Shazz nta bindi nzi ibyo ni bya bindi n’ubundi abantu birirwa bavuga buri munsi bambeshyera.”
Kevin Kade aheruka gushyira hanze indirimbo nshya yise “Nana”. Ni imwe mu ziri kuri album yitegura gushyira hanze. Uyu musore avuga ko iyi album izaba igizwe n’indirimbo 15.
Uretse iyi album azabanza gushyira hanze Extended Play[EP].
Reba Nana, indirimbo Kade aheruka gushyira hanze
Reba ikiganiro na Kevin Kade



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!