Ni inkuru yatijwe umurindi n’amafoto Jasinta Makwabe yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe na Kevin Kade ndetse hari n’aho uyu musore amukikiye.
Uretse aya mafoto, mu minsi ishize ubwo uyu mukobwa yari mu Mujyi wa Kigali, hari amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga bari gutemberana muri Kigali Convention Center byongera gushimangira ko baba bakundana.
Kevin Kade yavuze ko nta rukundo yigeze agirana na Jasinta Makwabe, ko ahubwo ari inshuti zisanzwe zihuriye ku kuba barahuriye ku mushinga w’indirimbo yamushyizemo.
Mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE, Kevin Kade yagize ati “Abantu batekereje ko nshobora kuba nkundana na Jasinta Makwabe nyamara nta wundi mubano dufitanye uretse kuba yaragaragaye mu mashusho y’indirimbo yanjye gusa.”
Kevin Kade yavuze ko bitari gushoboka ko yakundana na Jasinta Makwabe kuko igihe byavugwaga yari afite umukunzi kandi bari bameranye neza.
Jasinta Makwabe agaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Sikosa’ yakoranye na The Ben bafatanyije na Element Eleeeh.
Iyi ndirimbo mu minsi itatu gusa yari imaze kurebwa n’abagera kuri miliyoni ku rubuga rwa YouTube.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!