Kevin Kade yabivuze nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya ‘Ma bae’ iri muri iyi njyana ya Afro Rock.
Afro Rock ni injyana ikubiyemo Rock na Afrobeat, byose yabihuriza mu muziki umwe bigakora injyana nshya uyu musore ahugiyeho muri iyi minsi.
Mu kiganiro na IGIHE, Kevin Kade yavuze ko yahisemo kuririmba iyi njyana kuko atari ikintu cyari kimenyerewe mu muziki w’u Rwanda.
Ati ”Ubusanzwe buri muhanzi wese aba yifuza kugira umwihariko mu bihangano bye, njye rero nari mbizi ko nashobora injyana ya Rock ariko ngaharanira gukunda iby’iwacu byatumye nsanga nakora Afro Rock.”
Iyi album ‘Rockstar’ Kevin Kade ateganya gushyira hanze mu mwaka wa 2021, izaba ikubiyeho indirimbo ziri mu njyana zitandukanye ariko inyinshi zikazaba ziri muri Afro Rock.
Kugeza ubu Kevin Kade yavuze ko ari mu bikorwa byo gufata amajwi n’amashusho y’indirimbo zizaba zigize iyi album ye ya mbere.
Uyu musore watangiye muzika mu mwaka wa 2019, amaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda.
Ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya witwaye neza mu mpeshyi ya 2020.
Uyu musore wize mu ishuri rya muzika rya Nyundo, ari mu babarizwa muri Incredible Records ya Bagenzi Bernard.
Yakoze indirimbo zirimo Sofiya, Mi amor yakoranye na Riderman, Like you yakoranye n’abandi bahanzi nka Davis D na Seyn hamwe na KAO yaherukaga gusohora.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!