Ni ibirori byabimburiwe n’umukino wa gicuti wa Basketball yakinwaga n’abakinnyi batatu batatu muri buri kipe, nyuma yo kumurika iki kinyobwa hakurikiraho gusabana ari nako basusurutswa n’aba bahanzi.
Kwinjira muri ibi birori byasabaga ko buri wese aba afite ubutumire, kuko byari byagenewe abatumiwe gusa.
Bamwe mu bitabiriye ibi birori barimo abafite amazina nka Riderman na Bull Dogg bari kwamamaza iki kinyobwa, Rocky Kimomo usanzwe azwi mu gusobanura filime ndetse n’abandi bafite amazina nka Shemi na Anita Pendo.
Uretse aba ariko Mugabe Arstide na B-Threy bari mu bagaragaye mu makipe yakinnye umukino wa gicuti wabanjirije ibi birori.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL Brewery, Marie-Paule Niwemfura, yabwiye abanyamakuru ko ari iby’agaciro kuba babashije kuvugurura ikinyobwa cya ‘Skol Malt’ kikagaruka mu isura nshya nyuma y’imyaka irenga icumi kiri ku isoko.
Ati "Turishimye, twifuzaga kuyihindura ku buryo inogera cyane ab’ikiragano gishya. Nyuma y’imyaka 10 ishize rero twumvise ko dukeneye guhindura tukajyanisha n’ibyo abakunzi bayo bakeneye, kandi twizeye ko izabaryohera.”
Iki gitaramo cyabimburiye icya rusange gitegerejwe mu ijoro ryo ku wa 16 Ugushyingo 2024 nacyo kikaza kongera kubera muri Kigali Universe ahagomba gukoranira abaraperi batandukanye.
Mu bahanzi batumiwe muri iki gitaramo harimo Bull Dogg, Riderman, Fireman, Zeotrap, Bushali, Papa Cyangwe n’abandi benshi.
Ni mu gihe uwifuza kwitabira iki gitaramo asabwa kwishyura 5000Frw agahabwamo Skol Malt ebyiri.
Amafoto: Rusa Willy Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!