00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kevin Kade na Element bongewe mu bazaririmba muri ‘Rwanda Convention USA’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 June 2025 saa 07:50
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize Kevin Kade na Element mu bahanzi bazaririmba mu ihuriro ‘Rwanda Convention USA’, riteganyijwe ku wa 4-6 Nyakanga 2025.

Aba bahanzi biyongereye kuri The Ben bazaririmba mu gitaramo cyo ku wa 5 Nyakanga 2025.

Ni mu gihe ku munsi wa mbere wo gufungura ibi bikorwa ku wa 4 Nyakanga 2025 hatumiwe Massamba Intore, naho ku 6 Nyakanga 2025 ubwo bizaba bisozwa hakazaririmba Meddy uzifatanya n’abazitabira iki gikorwa mu kuramya no guhimbaza Imana.

Igikorwa cya ‘Rwanda Convention USA’ kizatangira ku wa 4-6 Nyakanga 2025, byitezwe ko kizabera muri Irving Convention Center muri Leta ya Texas.

‘Rwanda Convention USA’ yaherukaga kuba mu 2019, igamije guhuriza hamwe Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni igikorwa kiba mu buryo bwo gusabana, aho Abanyarwanda n’inshuti zabo bahura bakungurana ibitekerezo.

Iki gikorwa gifite umwihariko w’uko kigiye guhurirana n’ibihe byo kwizihiza imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye no kwizihiza Ubwigenge Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabonye ku wa 4 Nyakanga 1776.

Kevin Kade na Element bongewe mu bazaririmba muri ‘Rwanada Convention USA’
Igikorwa cya ‘Rwanda Convention USA’ kizatangira ku wa 4-6 Nyakanga 2025, byitezwe ko kizabera muri Irving Convention Center muri Leta ya Texas

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .