Aba bombi babitangaje nyuma yo gushyira hanze integuza y’iyi album. Kuri iyi album hamaze kurangira indirimbo umunani mu gihe bateganya ko izaba igizwe n’indirimbo ziri hagati ya 10 na 12.
Kevin Kade mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze iyi album bari gukora bateganya no kuzayikorera ibitaramo nta gihindutse, kuko bashaka ko izaba ikintu kinini cyane.
Ati “Album ishobora kuzaherekezwa n’ibitaramo. Izina ntabwo turaritangaza. Kuri album hariho ubutumwa bwo kuramya Imana n’urukundo ni ubwo bwoko bubiri bw’indirimbo twashyizeho, ni bwo twabonye abantu bakeneye kurusha ibindi.”
Yakomeje avuga ko ari album bakoranye bagendeye ku yo Dadju na Tayc baheruka gukorana.
Ati “Twakoranye iyi album tugendeye ku yo Dadju na Tayc bashyize hanze umwaka ushize muri Gashyantare bise “Héritage”, yanaherekejwe n’ibitaramo natwe iyi twiteze ko izaba ikintu kinini cyane.”
Uyu musore yavuze ko iyi album bateganya ko izajya hanze muri Kanama 2025.
Kevin Kade na Chriss Eazy bari baherutse guhurira mu ndirimbo bise “JUGUMiLA”. Ni indirimbo bakoranye bigizwemo uruhare na Dj Phil Peter usanzwe ari n’umunyamakuru wa ISIBO TV mu kiganiro The Choice Live.
Reba Jugumila, indirimbo aba bahanzi baheruka guhuriramo n’indirimbo buri aheruka gushyira hanze

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!