Kevin Hart yagaragaje akababaro ku kiganiro cya EllenDeGeneres gishobora guhagarikwa burundu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Kanama 2020 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize ikinyamakuru BuzzFeed cyakoze ubucukumbuzi bwagaragaje ko abakoze muri Ellen DeGeneres Show, bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gutotezwa n’irondaruhu n’abayobozi bo hejuru muri icyo kiganiro.

Ni ibintu byahungabanyije isura y’iki cyamamare mu buryo bukomeye ndetse iki kiganiro gitangira gukorwaho iperereza harebwa niba koko ibivugwa ari byo.

Nyuma y’iyi nkuru Ellen yanditse ubutumwa asaba imbabazi ku byaba byarabaye ariko avuga ko ibyo bintu atigeze abimenya, anashimangira abantu bamuzi neza bazi ko atashyigikira ibikorwa bibi nk’ibyo.

Kevin Hart uri mu banyarwenya bakomeye akaba n’umwe mu nshuti z’akadasohoka za Ellen, yatangaje ko yababajwe n’inkuru ziri kuvugwa ubutitsa kuri iki kiganiro.

Yanditse kuri Instagram ati “Birababaje kubona inshuti yanjye inyura mu bintu nk’ibi iri kunyuramo ku karubanda. Namenya Ellen mu myaka myinshi ishize kandi mvugishije ukuri, ari mu bantu beza cyane kuri uyu mubumbe. Yafashe neza umuryango wanjye n’ikipe yanjye akabakunda kandi akabubaha kuva ku munsi wa mbere.”

Arongera ati “Internet yahindutse isi y’ubusazi yuzuye ibisenya gusa, turi kwishimira kugwa hasi kw’abantu. Birababaje mu by’ukuri. Nshikamye ku bantu nzi kandi nkunda […] ibi nanditse ntabwo bivuze ko nirengagije amarangamutima y’abandi n’ibyo banyuzemo. Ni ukwerekana njye ibyo nabonye ku nshuti yanjye. Ndagukunda ubuzima bwose Ellen.”

Kevin Hart w’imyaka 41 ntabwo ari we wenyine ugaragaje ko ashyigikiye Ellen kuko n’abandi barimo Jerry O’Connell, Katy Perry na Diane Keaton bashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa, bagaragaza ko bababajwe n’ibiri kumubaho.

Kuva muri Gicurasi uyu mwaka Ellen yatangiye gushyirwaho igitutu, ikiganiro cye gishinjwa ibintu byinshi byakorerwaga abagikozemo byiganjemo iby’ihohotera rishingiye ku gitsina, ivanguraruhu, gukandamiza abakozi n’indi myitwarire idahwitse. Muri Nyakanga WarnerMedia yatangiye iperereza kuri ibi byose.

Abavuzweho ibikorwa bibangamira abakozi mu kiganiro cya Ellen barimo Kevin Leman na Ed Glavin batunganyaga iki kiganiro, bashinjwe na bamwe mu bakozi banyuze muri iki kiganiro ibikorwa byiganjemo iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Undi washinjwe ibikorwa nk’ibyo ni Jonathan Norman, wungirije mu gutunganya iki kiganiro.

Inkuru bifitanye isano: Ellen DeGeneres Show mu marembera nyuma y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rivugwa mu bakozi:

Kevin Hart yababajwe n'uko ikiganiro cya Ellen gishobora guhagarikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .