00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kera kabaye Yago yahawe ikibanza yemerewe

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 3 May 2024 saa 05:38
Yasuwe :

Nyuma y’amezi ane umuhanzi Nyarwaya Innocent [Yago], yahawe ikibanza yemerewe na n’ikigo cya Marshall Real Estate ubwo yari mu gitaramo yamurikiyemo album ye ya mbere yise “Suwejo” mu mpera z’umwaka ushize.

Mu kiganiro Yago Pon Dat na Marshal Ujeku uhagarariye iki kigo bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 3 Gicurasi 2024 , uyu muhanzi yamuritswe nka Brand Ambassador w’iki kigo mu gihe cy’amezi atatu ndetse ashyikirizwa impapuro z’ikibanza yahawe kiri mu Karere ka Gasabo.

Yago yavuze ko kuba yahabwa inshingano muri iki kigoi bitatewe n’igitutu yaba yarabashyizeho, ndetse ahishura ko yanabasabye imbabazi nyuma yo kubona yakoze ibidakwiriye abandagaza ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Ntabwo navuga ko kuba nagirwa brand ambassador ari igitutu naba narabashyizeho , ikigo hari amakosa cyakoze nanjye hari ayo nakoze niyo mpamvu nababwiye ngo tuze kubwiza abanyarwanda ukuri , hari abavuze ngo ntabwo narinkwiye kuzana iby’ikibanza ku mbuga nkoranyambaga.”

“Ndashimira iki kigo kuba baranyegereye turaganira nk’abantu b’abagabo bambwira ko hari amakosa yabayemo hagati yacu ariko ntibikwiye kuduteranya nk’abantu b’abagabo. Mubyumve neza ko nasabye imbabazi iki kigo nabo banyereka amakosa bakoze nabo bansaba imbabazi twiyemeza gukorana mu buryo bwo kugaragariza abanyarwanda ko nta kibazo kuri hagati yacu, kubera ko gushyira hamwe byatugeza kure kuruta uko twashwana.”

Marshall Ujeku uhagarariye inyungu z’iki kigo cyatanze ikibanza yavuze ko uyu muhanzi yagizwe brand ambassador mu gihe cy’amezi atatu gusa bo bifuzaga ko bakorana mu gihe cy’umwaka ariko umuhanzi ababwira ko bakorana amezi atatu ariko azongerwa nyuma.

Ati “Nk’ikigo twifuzaga ko twagirana amasezerano y’umwaka umwe ariko we yifuje ko byaba amezi atatu ashobora kongerwa twumva ubusabe bwe, nk’umuhanzi yasabye ko twakorana izi nshingano mu mezi make yizera ko yashyira neza mu bikorwa asabwa.”

“Ikibanza twamwemereye kiri mu karere ka Gasabo , ibindi bikigize birebwa na nyiracyo kandi yarahasuye nawe ubwe yarabibonye, ntabwo waha umuntu impano itujuje ibisabwa kiri ahantu hashobora kubakwa kuko ni umuhanzi ntabwo ari umuhinzi.”

Ku wa 22 Ukuboza 2023, ni bwo Yago Pon Dat yakoze igitaramo cyo gushyira hanze indirimbo 13 zigize album ye ya mbere, ninabwo yemerewe iki kibanza mu ruhame ari ku rubyiniro.

Ku gicamunsi cyo ku itariki 18 Mata 2024 uyu muhanzi yifashishije imbuga koranyambaga, aratobora agaragariza abakunzi be ko atanejejwe no kuba hari abamubeshye ubutaka mu ruhame.

Yago yavuze ko ubutumwa yari yashyize kuri izi mbuga ahita ubusiba nyuma y’aya masezerano no guhabwa ikibanza yemerewe, ndetse atangariza abakunzi be ko ibi bikorwa byose bitarimo ukubeshya cyangwa gushaka kuvugwa mu itangazamakuru.

Nyuma y'amezi ane Yago yahawe ikibanza yemerewe na Marshall Real Estate ndetse anagirwa brand ambassador w'iki kigo mu gihe cy'amezi atatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .