Uyu mugore w’imyaka 47 yari yashinjwe kutishyura imisoro ingana n’amadorali miliyoni 15,8 [asaga miliyali 20 Frw], mu kwirinda gufungwa. Yemeye kongeraho amande ya miliyoni 7,6 z’amadorali [ asaga miliyali 10 Frw].
Ikinyamakuru el Mundo cyo muri Espagne, cyanditse ko uyu mugore yageze aho akishyura nyuma yaho yari yabyemeye mu mpera z’umwaka ushize ubwo habaga urubanza.
Mu butumwa yanyujije muri iki kinyamakuru, yagaragaje yatsikamiwe na Leta yo muri iki gihugu yashakaga kumunyunyuza imitsi aho kumva impamvu ze.
Yayishinje kandi gukabiriza inkuru ye kugira ngo yumvikane nk’uwakoze uburiganya bw’imisoro ubwo yimukiraga muri iki gihugu, akundana na Piqué.
Ati “Mu 2011 nashakaga ko umubano wanjye na Gerard Piqué utera imbere, kandi yari ari muri Espagne ku bw’impamvu z’akazi.”
Gerard Piqué yakiniye FC Barcelona mu 2008 kugeza mu 2022 ubwo yarekaga gukina umupira. We na Shakira bombi bakundanye mu 2011 kugeza mu 2022. Bafitanye abana babiri, Milan w’imyaka 11 na Sasha ufite icyenda.
Avuga ko mu 2015 aribwo yagiye kubayo mu buryo buhoraho, mu gihe ibiro bishinzwe imisoro byamushinje kunyereza imisoro ingana n’iyo yakabaye yaranyereje mu gihe cy’ikinyecumi. Avuga ko yagiye yishyura imisoro akaba yaranabyerekanye mu iperereza.
Ikindi avuga ni uko yishyuye amafaranga menshi ugereranyije n’ayo yari akwiriye kwishyura.
Uyu mugore Ubushinjacyaha bwari bwatangaje ko bwifuza ko mu gihe azaba ahamwe n’ibi byaha byo kunyereza imisoro, yafungwa imyaka umunani ndetse agacibwa n’indishyi ya miliyoni 24 z’amayero. Yashinjwaga kutishyura imisoro ku nyungu yinjije hagati y’imyaka ya 2012 na 2014.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko muri iyo myaka yamaze igihe kirenze amezi atandatu aba muri Espagne, kandi itegeko ryo muri iki gihugu rivuga ko umuntu uyarengeje atarabona ibyangombwa byo kuhatura burundu yishyura umusoro.
Inshuro nyinshi uyu muhanzi yari yaragiye ahakana ibyo arengwa, avuga ko muri kiriya gihe yamaze iminsi 245 aba hanze ya Espagne, kuko yari mu bitaramo hirya no hino ku Isi.
Umwaka ushize ubwo yemeraga iyi misoro yashinjwaga kuriganya yavuze ko abikoze kubera abana be. Ati “Nafashe icyemezo cyo gukemura iki kibazo ku bw’inyungu nziza z’abana banjye.”
Ubushinjacyaha bwavugaga ko uyu mugore yakoze ibinyuranyije n’amategeko kuko mu 2011 aribwo yagiye gutura muri Espagne.
Shakira yavugaga ko yabonye ibyangombwa bya burundu byo gutura muri Espagne mu 2015, kandi ko kuva icyo gihe yishyuye imisoro yose yasabwaga harimo ibarirwa muri miliyoni 17,2 z’amayero, ku buryo nta mwenda afitiye Leta ya Espagne.
Reba ‘Hips Don’t Lie’; indirimbo ya Shakira yakunzwe yahuriyemo na Wyclef Jean
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!