00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenza ufite inkomoko mu Rwanda watsindiye ikamba rya Miss Belgique, yerekeje muri Miss Universe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 October 2024 saa 04:52
Yasuwe :

Miss Kenza Johanna Ameloot ufite inkomoko mu Rwanda akaba aherutse kwegukana ikamba rya ‘Miss Belgique’ yamaze gufata rutemikirere yerekeza muri Mexique aho agiye guhatanira ikamba rya Miss Universe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Ukwakira 2024 ni bwo Miss Kenza yahagurutse mu Bubiligi yerekeza muri Mexique yitabiriye iri rushanwa ry’ubwiza rihatanirwa n’abegukanye amakamba y’ubwiza mu bihugu byabo.

Ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 73, ahategerejwe abakobwa guhera ku wa 29-31 Ukwakira 2024, mu gihe ikamba rizegukanwa ku wa 16 Ugushyingo 2024.

Iri rushanwa rimaze imyaka 73 nta na rimwe u Rwanda ruraryitabira, mu gihe kuri ubu Umunyarwandakazi uzaba ahagarariye u Bubiligi.

Muri Gashyantare 2024 ni bwo hasakaye inkuru y’uko Kenza Johanna Ameloot w’imyaka 22 ukomoka mu Rwanda, yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi (Miss Belgique) w’umwaka wa 2024.

Ni inkuru yashimishije benshi cyane ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu abantu batandukanye bakunze kuvuga badashidikanya ko rufite abakobwa beza.

Kenza Ameloot yivuga nk’umuntu ukunda u Rwanda mu buryo bukomeye ndetse aterwa ishema no kuba ahafite inkomoko. Nyina ni Umunyarwandakazi mu gihe se w’uyu mukobwa ari Umubiligi.

Ubwo yinjira mu irushanwa rya Nyampinga w’u Bubiligi yatangiye guhangwa amaso ndetse mu bitangazamakuru bitandukanye ari mu bahabwaga amahirwe ndetse biza kurangira inzozi ze zibaye impamo.

Si we wa mbere wanditse amateka yo kuba Umunyarwandakazi wegukanye ikamba mu bihugu bikomeye ku Isi, cyane ko mu 2000 Uwitonze Sonia Roland yambitswe ikamba rya Miss France.

Kenza yize kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga (International Business), ndetse asanzwe akora ibijyanye no kumurika imideli mu buryo bw’umwuga.

Mu kiganiro kirambuye aherutse kugirana na IGIHE, Kenza Johanna Ameloot yavuye imuzi ubuzima bwe bwite, avuga ku byo akunda gukora mu buzima busanzwe, kuri Miss Rwanda, abahanzi nyarwanda akunda ndetse n’impamvu yaje mu Rwanda mu bikorwa by’ubugiraneza byo kuvuza abana batishoboye bafite indwara y’ishaza.

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Miss Kenza

Kenza ubwo yari ahagurutse mu Bubiligi yerekeje muri Mexique
Kenza yitabiriye Miss Universe ahagarariye u Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .