00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenza, Miss w’u Bubiligi yavuze ku Rwanda akomokamo, intsinzi mu marushanwa y’ubwiza n’ibikorwa by’ubugiraneza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 September 2024 saa 02:33
Yasuwe :

Muri Gashyantare 2024 ni bwo hasakaye inkuru y’uko Kenza Johanna Ameloot w’imyaka 22 ukomoka mu Rwanda, yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi (Miss Belgique) w’umwaka wa 2024.

Ni inkuru yashimishije benshi cyane ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu abantu batandukanye bakunze kuvuga badashidikanya ko rufite abakobwa beza.

Kenza Ameloot yivuga nk’umuntu ukunda u Rwanda mu buryo bukomeye ndetse aterwa ishema no kuba ahafite inkomoko. Nyina ni Umunyarwandakazi mu gihe se w’uyu mukobwa ari Umubiligi.

Ubwo yinjira mu irushanwa rya Nyampinga w’u Bubiligi yatangiye guhangwa amaso ndetse mu bitangazamakuru bitandukanye ari mu bahabwaga amahirwe ndetse biza kurangira inzozi ze zibaye impamo.

Si we wa mbere wanditse amateka yo kuba Umunyarwandakazi wegukanye ikamba mu bihugu bikomeye ku Isi, cyane ko mu 2000 Uwitonze Sonia Roland yambitswe ikamba rya Miss France.

Kenza yize kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga (International Business), ndetse asanzwe akora ibijyanye no kumurika imideli mu buryo bw’umwuga.

Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, Kenza Johanna Ameloot yavuye imuzi ubuzima bwe bwite, avuga ku byo akunda gukora mu buzima busanzwe, kuri Miss Rwanda, abahanzi nyarwanda akunda ndetse n’impamvu yaje mu Rwanda mu bikorwa by’ubugiraneza byo kuvuza abana batishoboye bafite indwara y’ishaza.

IGIHE: Umaze iminsi mu Rwanda, waje mu zihe gahunda?

Ndi hano mu Rwanda gukora impinduka mu bijyanye no kwita ku buzima bw’abana , kubera ko mu byukuri nkunda igihugu cyanjye cya kabiri ndetse akaba ari umurage wa Mama. Rero kuri njye u Rwanda ni ingenzi cyane.

Utekereza ko ari iki cyagufashije gutsinda muri Miss Belgique?

Ntekereza ko icyatumye ntsinda ari uko uba ufite icyerekezo kigaragara cy’ibyo ushaka kugeraho. Icyanteye kwiyamamaza muri iri rushanwa rya Miss Belgique 2024 ni uko iyo ubaye Nyampinga w’iki gihugu ubona umuyoboro wo kuvugiraho.

Ubona ubushobozi bwo guhindura ibintu byinshi mu gihugu cyawe, ariko na none no mu bindi bihugu. Uba uri umuvugizi w’igihugu cyawe ndetse wahindura byinshi ubivuzeho. Nari umunyeshuri mbere y’ibi ndetse nari mfite ibitekerezo bizima kandi nashakaga gukora ibintu byinshi, ariko nyine umunyeshuri ntabwo yagera ku bintu nk’ibyo Miss Belgique yageraho.

Rero ubwo nashakaga kuba Nyampinga w’u Bubiligi, byari ugushaka gukora impinduka ndetse no kuvuga ku bintu birimo ubuzima bwo mu mutwe ku bana, uburezi ndetse n’uko ari ingenzi… iyo niyo yari intego yanjye kandi narabivuze ubwo nari ndi ku rubyiniro hatorwa nyampinga. Nizera ko abari bagize akanama nkemurampaka batumye nishima ubwo bavugaga ko babikunze mu by’ukuri ni nayo mpamvu nabaye Miss Belgique.

Iyi ntsinzi kuri wowe ivuze iki?

Iyi ntsinzi icyo ivuze kuri njye ni ikintu cy’ingenzi. Nashakaga kuba Miss Belgique atari ugushaka kumenyekana mu itangazamakuru ahubwo nshaka gukora impinduka. Kuri njye nk’umwana nagize amahirwe cyane yo kwiga, ayo kwiga kaminuza ariko ndabizi ko benshi mu bana mu Rwanda bafite ubumuga bwo kutabona badafite ayo mahirwe n’ayo gukora rero nashakaga kugira icyo nkora kuri abo bana bafite ubwo bumuga.

Hari sosiyete nabonye yitwa ‘Light for the World’ binyuze mu nshuti yanjye mu Bubiligi kandi bafasha abana ibihumbi buri mwaka hano i Kabgayi kugira ngo babone ubufasha bakeneye[...] rero kuri njye ni ingenzi cyane gufasha abana bose mbere y’uko bahuma ndetse niyo mpamvu nashakaga kuba Miss Belgique, gukora itandukaniro.

Kenza avuga ko icyamusunikiye kujya muri Miss Belgique atari ugushaka kumenyekana mu itangazamakuru ahubwo yashakaga gukora impinduka.

Ni iki cyatumye uza gukorera ibi bikorwa by’ubugiraneza mu Rwanda?

Nashakaga kwita ku bana. Natekerezaga ku kuntu nakora impinduka n’icyo abana bankeneyeho mu by’ukuri nk’ubufasha. Ndetse n’uko nakora itandukaniro mu gihe gito mfite kuko nzagumana ikamba mu gihe cy’umwaka umwe gusa.

Rero, natekereje ukuntu nkiri muto ubwo nazaga mu Rwanda nkabona abana batabona byari bikomeye kuri bo kujya ku ishuri ndetse no kubona akazi. Rero, nashakaga gufasha ibihumbi by’abana mu mwaka nkanabafasha kuvurwa kugira ngo bazagire ahazaza heza. Kubera ko kuri njye kubona ni umusingi w’ahazaza heza hano mu Rwanda, kubera ko bakeneye kujya ku ishuri, bakeneye kubona akazi bakeneye kubona amahirwe amwe nk’ayo nabonye ndi umwana.

Ninkora indukaniro nkakusanya amafaranga mu Bubiligi ndetse na hano mu Rwanda nshaka gufasha abo bana nzabikoraho buri kimwe. Niyo mpamvu ndi hano ubu.

Icyo gikorwa kizakorwa mu buhe buryo?

Kizaba ari igikorwa aho sosiyete zishobora gutanga amafaranga ndetse zizakusanya amafaranga azashyirwa muri ‘Light for the World’ nyuma bagure buri kimwe abadogiteri hano bakeneye kuko abaganga bose ari Abanyarwanda. Ntabwo dufite abadogiteri b’Ababiligi. Buri kimwe kiba gikorwa n’abaganga b’Abanyarwanda, ndetse ni n’ikintu cy’ingenzi dukeneye ngo dukore itandukaniro mu gihe kirekire.

Kenza yagaragaje ko yifuzaga kugira icyo afasha abana bo mu gihugu akomokamo cy'u Rwanda, kuko yajyaga asura u Rwanda akabona hari abana benshi bafite ikibazo cy'ishaza

Utekereza ko ari iyihe sano ufitanye n’u Rwanda?

Isano yanjye n’u Rwanda irihariye kuri njye kuko mama wanjye ari Umunyarwandakazi ndetse n’umuryango wanjye wose ukaba ukomoka mu Rwanda. Buri mwaka twazaga mu Rwanda kureba ba sogokuru na nyogokuru. Ku bw’amahirwe make barapfuye ariko nazaga mu Rwanda buri mpeshyi mu mezi atandukanye ndi i Gikondo.

Nyuma twaje kwimuka tujya Nyarutarama. Rero mfitanye isano ya hafi n’abo nkomokaho. Ndetse nizera ko kuri njye ari na ko bimeze ku Bubiligi. Ni ingenzi cyane.

Ikintu mfiteho intege nke ni uko ntavuga Ikinyarwanda ariko numva hafi buri kimwe kubera ko ubwo mama wanjye yavuganaga n’abavandimwe be numvaga bimbabaje kuko ntumvaga ibyo bavuga rero naracyiyigishije njye ubwanjye.

Nshobora gukoresha amagambo ariko gukora interuro kubera ko ntigeze njya kwiga hano ntabwo nabishobora. Ariko nibura ni ngenzi ko nshobora kumva abantu bo mu gihugu nkomokamo.

Ni iki ukunda ku Rwanda?

Icyo nkunda cyane ku Rwanda ni ukuntu umuryango ari ingenzi hano. Buri wese yita ku wundi niyo mwaba muturanye cyangwa muri inshuti. Rero iyo nje mu Rwanda niyo ntaba nkuzi mba niyumvamo ko uri umuryango kuri njye. Ndetse ntekereza ko ibihugu byinshi bibura icyo kintu.

Hari imyitwarire ugira kubera ko ufite inkomoko mu Rwanda?

Cyane! Kubera ko nari umuntu wa hafi ya mama. Buri kimwe ahagazeho nanjye biba uko. Yanyeretse ko mu Rwanda uba ukwiriye kwita kuri mugenzi wawe. Kandi na none ukaba wakwita ku bantu bafite ibibazo. Abantu badafite amafaranga menshi cyangwa bakeneye ubufasha bw’ubuvuzi. Yarabinyigishije n’ubwo nabaga mu Bubiligi.

Nsura u Rwanda hafi ya buri mwaka ndetse ndi umwana akenshi nabaga ndi muri Kigali, ariko ubu narakuze ubu natangiye kureba n’ibindi bice by’igihugu.

Umwaka ushize nafashe imodoka njya gusura ibice byose by’igihugu. Nagiye ku Kibuye, Gisenyi, ku musozi wa Bisoke ndetse njya no mu Akagera mu cyumweru kimwe nashakaga kumenya buri kimwe ndetse no kubona ubwiza bw’igihugu.

Kuko umwaka utaha hazaba shampiyona y’Isi yose yo gusiganwa ku magare kandi bivuze ko siporo izaba ingenzi cyane hano kandi mwebwe muzerekana igihugu binyuze mu magare ariko ndatekereza ko mushobora kubikora mukoresheje abagore bakomeye ku buryo ntekereza ko mu gihe nshobora gutanga ubufasha muri ibyo, nabikora.

Miss Kenza yavuze ko asura u Rwanda hafi ya buri mwaka, kuko ari igihugu yiyumvamo cyane

Ujya ukurikira umuziki nyarwanda?

Ntekereza ko umuziki mu Rwanda uri gutera imbere mu buryo bwihuse cyane. Mufite abahanzi bakomeye bakora ibintu bitangaje. Nshobora kubibona kuri YouTube no mu bitaramo[...]Nk’uko mubizi, Stromae nawe akomoka mu Rwanda mu buryo bumwe, ndatekereza rero ko dufite impano mu muziki.

Nizera ko ejo hazaza uzatera imbere byihuse kandi ndatekereza ko amarushanwa nka Miss Rwanda ashobora rwose kwerekana u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Nkunda Meddy. Nkiri umwana, nagendaga mu modoka cyane muri Kigali kandi buri gihe numvaga ‘Igipimo’, indirimbo, kandi nahoraga nyiririmba nkiri umwana kandi sinigeze nibagirwa ibyo.

Meddy rero ni umwe mu bahanzi nkunda. Nkunda kandi Naomi, Miss Rwanda 2020, kuko yakoreye ibintu bitangaje igihugu kandi ndamwishimira cyane, ku byo akora ubu, ndashaka kumushimira ko agiye gushyingirwa vuba. Abo bantu bombi rero nibo ndeberaho mu Rwanda.

Ku marushanwa y’ubwiza mu Rwanda, ndebera kuri Naomi kuko mbona ko abantu benshi bo mu Rwanda bamureberaho kandi akora ubuvugizi bwiza cyane ku bagore bo mu Rwanda n’icyo bashaka kugeraho.

Nizera ko umunsi umwe wenda nshobora kuzamufasha kongera gutegura Miss Rwanda kuko ntekereza ko ari ngombwa cyane guha abakobwa bato ijwi no kwerekana ko bashobora kugera ku nzozi zabo.

Kandi ndatekereza kandi nizera ko abakobwa benshi barota izina rya Miss Rwanda. Nizere rero ko umunsi umwe wenda nshobora kubona Miss Rwanda muri Miss Universe, kuko nzajya muri Miss Universe mu Ukwakira uyu mwaka. Kandi ndabyishimiye cyane, kuba nshobora kubikorera igihugu cyanjye. Ariko kandi nizere ko umunsi umwe nshobora kubona Miss Rwanda kuri urwo rubyiniro, kuko ku bwanjye turi abagore beza cyane ku isi.

Akiri umwana, Miss Kenza ngo yakundaga cyane indirimbo 'Igipimo' ya Meddy kuko yakundaga kuyumva cyane iyo yabaga ari Kigali

Ni izihe mbogamizi uhura nazo nk’umuntu ufite ubwenegihugu bw’ibihugu bibiri?

Iyo utari umuntu wavutse ku babyeyi bakomoka mu gihugu kimwe, nk’uko waba nk’Umubiligi wuzuye cyangwa Umunyarwanda rwose, habaho abantu bagutangaho ibitekerezo. Hari abamvuga bati ntabwo uri Umunyarwanda, nturi uri Umubiligi.

Mu by’ukuri rero nasanze rwose bisekeje kuko ni ibintu byiza ko uvanze n’ibihugu bibiri kandi ndabyishimiye cyane. Gusa rero nkomeza kuvuga uko niyumvise, impamvu nkunda umurage wanjye uvanze kandi ko u Bubiligi ari ngombwa nk’u Rwanda. Ndatekereza rero ko ibitekerezo by’urwango mbyirengagiza gusa kuko nzi intego yanjye kandi nzi icyo nshaka kugeraho, icyo rero n’igice cy’ingenzi.

Nizera ko mu bitangazamakuru nshobora guhindura uburyo babona wenda ibihugu bya Afurika. Nifuza kwiyemeza kwerekana ubwiza bw’u Rwanda, bwo kwerekana Kibuye, Akagera, kandi ko ba mukerarugendo bazi ukuntu igihugu cyacu ari cyiza, ariko no mu bindi bihugu bya Afurika.

Kubera ko rimwe na rimwe ntekereza ko abantu batazi ubwiza bw’igihugu cyacu. Niba rero nshobora gukoresha itangazamakuru mbikora, ndashaka kubigeraho.

Ni ibiki ukunda gukora uretse kuba warabaye Nyampinga w’u Bubiligi?

Bimwe mu bintu nkunda gukora kandi nishimira ni ukumurika imideli, byo nigeze no kubikora mbere. Ariko na none nkunda siporo. Nkunda kujya hanze no gutembera. Nanone nkunda no gufasha mu bigo birererwamo imbwa. Nanjye mfite imbwa nahakuye, nezezwa no gutangayo ubufasha. Ikindi kandi nkunda indimi. Kuri ubu niga mu Cyongereza, ariko ubusanzwe mvuga Igifulama [Flemish] mu gihe mama umbyara we yamvugishaga mu Gifaransa.

Ikidage na cyo ni ururimi twiga ku ishuri. Ikinyarwanda ndacyumva ariko ndi kugerageza kwiga no kukivuga kuko nifuza kwereka abantu banjye ko nshobora kuvuga ururimi rwabo. Muri rusange rero ikintu cya mbere nishimira gukora ni ukwiga indimi nyinshi zishoboka.

Ni iyihe gahunda ufite y’igihe kirekire?

Gahunda yanjye y’igihe kirekire ni ugukomeza kuba hano mu Rwanda no gufasha Abanyarwanda kandi nkagerageza kugira icyo mpindura. Ndatekereza ko ninkomeza kuba uwo ndi we nkaba umunyamideli nkabihuza no gufasha abandi ari ibintu bizanshimisha cyane mu buzima.

Nshaka kubera abagore b’ingeri zose intangarugero, abe umuzungu, umwirabura, umunya-Aziya, cyangwa undi wese. Tugomba gukomezanya. Dukeneye kwerekana ko dushoboye kugera kuri byinshi binyuze mu kwiga kaminuza, kubona akazi twifuza, no kuba ababyeyi.

Umubyeyi w’umugore ni umunyembaraga cyane kuko dutanga ubuzima. Ndatekereza ko twe nk’abagore iki ari cyo gihe cyacu cyo kugira ibyo tugeraho. Njye nkaba Nyampinga w’u Bubiligi, undi akaba umubyeyi, undi na we akajya muri kaminuza kandi ntekereza ko twese nidukora ibyo dushaka tuzagera kuri byinshi byiza kandi bikomeye.

Ntekereza ko buri mugore ari mwiza mu buryo bwe. Hari abakobwa beza b’abazungu n’abandi beza b’abirabura, ntekereza ko kuri buri wese hari umuntu uba uruta abandi. Icy’ingenzi aba ari ibyo ushaka kugeraho n’uburyo ushaka kukigeraho ndetse n’uko witeguye kukigeraho.

Ni iyihe nama watanga ku bantu?

Inama natanga ni ukuba uwo uri we kandi ukereka buri wese ko hari ibyo ushaka kugeraho ukamwereka n’uburyo ushaka kubigeraho akanamenya niba koko ubyiteguye. Aho abantu bazaguhitamo.

Kenza Johanna Ameloot ufite inkomoko mu Rwanda ni we Miss w'u Bubiligi wa 2024
Miss Kenza avuga ko afite ibikorwa byinshi ateganya gukorera igihugu cye cy'u Rwanda

Amafoto na Video bya IGIHE: Murego Yusuf Hope


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .