Uyu mukobwa usanzwe afite inkomoko mu Rwanda cyane ko afite umubyeyi w’Umunyarwandakazi, ari gufasha abatari bake biganjemo abana bafite ikibazo cy’indwara y’ishaza ku bitaro bya Kabgayi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Miss Kenza yavuze ko yifuza gufasha abantu benshi bashoboka kugira ngo babone ubuvuzi.
Ati “Ndifuza kugerageza gukusanya inkunga nkafasha abantu benshi bashoboka, ndashaka kubikomeza mu bihe bizaza kuko u Rwanda ni igihugu cyanjye.”
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga uyu mukobwa yagize ati “Uyu munsi nakozweho bikomeye ubwo nahuraga n’abana b’impinja bari mu byago byo kuba bagira ubumuga bwo kutabona. Turi kubafasha binyuze muri ‘Light of the Word’."
"Ubudaheranwa n’umunezero bibaranga, biteye ubwuzu kandi ndashimira cyane amahirwe nahawe yo kuba umwe mu bari kugira uruhare muri izi nshingano zigamije guhindura ubuzima.”
Miss Kenza yasabye abamukurikira kumutera ingabo mu bitugu kugira ngo bafashe aba bana, ati “Mureke duhuze imbaraga mu guhindurira ubuzima aba bana babarirwa mu bihumbi kandi dushyize hamwe twabasha gutuma babona urumuri.”
Uyu mukobwa umaze iminsi mu Rwanda, uretse kuba yaratorewe kuba ‘Miss Belgique’ asanzwe ari Umunyamideli wabigize umwuga, avuka ku mubyeyi w’Umunyarwanda witwa Gakire Joselyne na Se w’umubiligi.
Muri Gashyantare 2024 nibwo Kenza Johanna Ameloot w’imyaka 22 yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi (Miss Belgique) w’umwaka wa 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!