Mu minsi ishize Perezida Ruto, yari yatangaje ko igihugu cye cyatanze miliyoni 500 z’Amashilingi ya Kenya (arenga miliyari 5 Frw), gisaba kwakira ibirori bya ‘Grammy Awards’.
Icyakora mu butumwa bwanyujijwe kuri ‘E-Mail’ Recording Academy yandikiye Kenya, yavuze ko bitazabera muri iki gihugu cyo muri Burasirazuba bwa Afurika.
Ubu butumwa buvuga ko ibirori bya ‘Grammy Awards’ bizabera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahitwa Crypto.com Arena ku wa 02 Gashyantare 2025.
Ubutumwa burakomeza buti “Turi umuryango udaharanira inyungu. Ntabwo dukura amafaranga muri guverinoma z’amahanga.”
Abanya-Kenya bagikubita amaso iyi nkuru baguye mu kantu, bamwe bakemanga Perezida Ruto bavuga ko atari uwo kwizerwa, mu gihe abandi bagaragaje ko bashaka kumenya irengero ry’ayo mafaranga yavuzwe na Ruto nyuma y’uko Recording Academy iteye utwatsi ibyo kuyahabwa.
Ibyo byose hari ababisanishije n’uko Ruto yigeze kubwira abanya-Kenya ko Umunyarwenya, umukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi w’ibiganiro bikomeye kuri Televiziyo zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey, azasura iki gihugu ariko amaso agahera mu kirere, bagashimangira ko amaze iminsi ababeshya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!