00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenny Sol yongeye guca amarenga yo gusohoka muri 1:55AM Ltd

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 May 2025 saa 08:14
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi aciye amarenga yo gusohoka muri 1:55 AM Ltd, Kenny Sol yongeye gushimangira ko ibyo yavugaga bishobora kuba impamo asohora integuza y’indirimbo ye nshya ‘Déjà vu’ bigaragara ko nta ruhare bayigizeho.

Mu gihe indirimbo zose yagiye akora akibarizwa muri 1:55 AM Ltd zabaga zirimo ikirango cy’iyi sosiyete, Kenny Sol yongeye guca amarenga ko ari mu muryango uyisohokamo ateguza iyo bigaragara ko yakozwe abifashijwemo na Element Eleeeh gusa.

Ibi bije byiyongera ku magambo yari aherutse gutangaza mu minsi ishize, aho nabwo yaciye amarenga yo gusohoka muri iyi sosiyete bari bamaze igihe bakorana.

Icyo gihe ubutumwa Kenny Sol yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze bigafatwa nko kwibasira ubuyobozi bwa 1:55 AM abwibutsa ko na mbere yo gukorana yari ahari.

Ati “Benshi baje nyuma yanjye bamaze kubivamo ariko njye ndacyahari, ibi natangiye kubikora nta n’umuntu n’umwe uranyizera. Njye ndi umusirikare wahawe impano n’Imana.”

Ni amagambo yasohotse nyuma y’iminsi mike 1:55 AM isohoye itangazo ryari rigenewe itangazamakuru rihamya ko igiye kuvugurura urutonde rw’abahanzi ikorana nayo.

Ku rundi ruhande, Coach Gael abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko atishimiye ibyo abahanzi bari kumukora.

Ati “Ubwamamare bwigisha benshi kwibagirwa ibiganza byabagaburiye.”

Nubwo ntawahamya ko ari Kenny Sol yabwiraga, ariko n’uwabihuza n’ibiri kuba muri sosiyete yashinze ntabwo yaba abeshye.

Ku rundi ruhande Kenny Sol ntarashaka kuvuga ijambo na rimwe ku kuba yarasezeye cyangwa akiri muri 1:55 AM Ltd nubwo ibimenyetso byose byerekana ko ari mu muryango usohokamo.

Bimaze iminsi bivugwa ko Kenny Sol na Element Eleeeh bafashe icyemezo cyo gusezera muri 1:55 AM Ltd nubwo batarabishyira ku mugaragaro, ni mu gihe Ross Kana we aherutse kwandikira ubuyobozi bw’iyi sosiyete ayimenyesha ko yasheshe amasezerano bari bafitanye kubera kutubahiriza ibyo bumvikanye.

Coach Gael nawe yaciye amarenga yo kutishimira ibyo abahanzi bari kumukora
Kenny Sol yongeye guca amarenga yo gusohoka muri 1:55AM Ltd

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .