00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenny Sol yikojeje muri Nigeria, Cyusa na Khalfan bakora mu nganzo: Indirimbo za Weekend

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Ukwakira 2022 saa 09:58
Yasuwe :

Muri iki cyumweru abahanzi nyarwanda barimo ab’amazina akomeye nka; Kenny Sol, Young Grace, Cyusa Ibrahim, Social Mula n’abandi bashyize hanze indirimbo nshya zafasha abakunzi b’umuziki kuryoherwa na Weekend ya mbere y’Ukwakira.

Nk’uko bimaze kuba akamenyero, buri mpera z’icyumweru IGIHE isohora urutonde rugizwe n’indirimbo nshya z’abahanzi nyarwanda zafasha buri wese kuryoherwa n’impera z’icyumweru.

Ni inkuru igamije gutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru.

Sha naa ya Keene Roti

Kenny Sol umaze iminsi akorana indirimbo n’abahanzi banyuranye bo hanze y’u Rwanda kuri iyi nshuro yari yikojeje muri Nigeria akorana ‘Sha naa’ n’umuhanzi w’umunya Nigeria Keene Roti.

Ndabazi ya Young Grace ft The Nature

Muri iki cyumweru umuraperikazi Young Grace Abayizera yahuje imbaraga na The Nature bakorana indirimbo bise “Ndabazi” mu buryo bw’amajwi yakozwe na Loader isozwa na Bob Pro , amashusho yayo yatunganyijwe na King Phylosophe.

Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’ukwezi kumwe akoze EP yise ‘VIRUS’.

Mana y’i Rwanda ya Kaya Byinshii

Iyi ni indirimbo itangira album ya mbere y’umuhanzikazi Kaya Byinshii yise “Ukwiyuburura” iriho indirimbo 12 zatunganyijwe na Dr Nganji ubarizwa muri Green Ferry Music.

Ni indirimbo yumvikanamo uruhurirane rw’ibicurangisho bitandukanye bya kizungu n’inanga imenyerewe mu muziki gakondo w’u Rwanda.

Uwanjye ya Cyusa Ibrahim

Nyuma y’amezi atanu nta gihangano gishya, umuhanzi Cyusa Ibrahim yasohoye indirimbo nshya yinjiza abakunzi be muri Weekend ya mbere y’Ukwakira 2022.

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Bob amashusho yayo yakozwe na Eazy Cuts akazi yafashijwemo na Taher Visual na Pacifique K.

Cyakoze ya Sintex

Umuhanzi Sintex nyuma y’igihe kinini atagaragara mu muziki yagarukanye album nshya yise ‘Hand of God ‘, muri iki cyumweru yahaye abakunzi be indirimbo ya mbere yise ‘Cyakoze’ iri kuri iyo album y’indirimbo 14.

Uyu musore watangiye umuziki mu 2013, mu minsi ishize yahuye ikibazo cya Depression [agahinda gakabije] cyagize ingaruka no ku muziki we, bituma amara igihe nta ndirimbo nshya dore ko aheruka indirimbo umwaka ushize 2021.

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Element isozwa na Bob Pro, amashusho yayo yakozwe na IbaLab.

Bipe ya Khalfan Govinda na Social Mula

Umuraperi Khalfan Govinda nyuma y’amezi atatu nta gihangano gishya uku kwezi agutangiranye indirimbo yise ‘Bipe’ yakoranye na Social Mula uri mu bagezwemo mu nyikirizo z’indirimbo zitandukanye muri iyi minsi.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Santana asozwa na Bob Pro, amashusho yayo yayobowe na Ligana akazi yafashizwemo na Director C na I_Chris.

Byambayeho ya Elikhan Ft Mr kagame

Muri iki cyumweru umuhanzi Elikhan yahuje imbaraga na Mr Kagame bakorana indirimbo bise byambayeho yakozwe na Iyzo Pro amashusho yayo akorwa na Sammy Switch.

Ndi umwana w’Imana ya Fabrice na Maya

Iyi ni indirimbo yubakiye ku ijambo ry’Imana riri mu Baroma 5, dufite amahoro n’Imana kuko twakiriye agakiza.

Iyi ni indirimo ya Fabrice na Maya bahuriye muri Heavenly Melodies Africa ukwezi kwa Nzeri gusize bafite igihangano cyabo gishya binjiranye mu Ukwakira 2022.

Milk ya Ic Mello

Iyi ni indirimbo y’umuhanzi ukiri mushya mu muziki yakozwe na Logic Hit , amashusho yayo atunganywa na Onesme.

Ni Wowe ya Style

Iyi ni indirimbo y’umuhanzi mushya mu ruhando rw’umuziki, watangiranye izina rya Style muri iki cyumweru yashyize hanze indirimbo avuga ko ariyo ntangiriro ry’umuziki we.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Padu Beatz amashusho yayo atunganywa na Sinta akazi yafashijwemo na Singa stone.

Sitaki ya Papa Cyangwe

Umuhanzi Papa Cyangwe umaze iminsi ateguje abakunzi be album ye ya mbere yise ‘Sazafrica’ yasohoye indirimbo nshya yise ‘Sitaki’.

Ni indirimbo uyu muhanzi yakozwe na Genius Beats mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na 2Saint.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .