00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenny Sol yerekeje muri Tanzania

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 June 2022 saa 06:19
Yasuwe :

Nyuma y’ibitaramo bikomeye amaze iminsi akorera mu Rwanda yaba ibyateguwe mu rwego rwo gususurutsa abitabiriye inama ya CHOGM ndetse n’ibindi binyuranye, Kenny Sol yahise yerekeza muri Tanzania.

Uyu muhanzi wahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2022, aho agiye muri iki gihugu gufaturayo amashusho y’indirimbo yakoranye n’umusore w’i Burundi uzwi nka Double Jay.

Ni indirimbo Kenny sol ukunzwe mu Rwanda ndetse na Double Jay uri mu bagezweho i Burundi bakoranye mu ibanga, kuri ubu ikaba igeze mu gihe cyo gukorerwa amashusho.

Kenny Sol yagiye muri Tanzania nyuma yo gutaramira i Kigali mu bitaramo byikurikiranya yakoze mu mpera z’icyumweru gishize.

Ku wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022 yaririmbye mu gitaramo cya ‘People’s concerts’ cyabereye i Rugende, bukeye bwaho ku wa 25 Kamena 2022 ataramira muri BK Arena mu cyiswe ‘Kigali Choplife’ mu gihe ku Cyumweru ho yaririmbye kuri Tapis Rouge i Nyamirambo mu gitaramo cye cya kabiri cya ‘People’s concerts’.

Muri iyi minsi akunzwe cyane mu ndirimbo zirimo Joli, Forget, Say my name, Haso n’izindi nyinshi, mu gihe Double Jay bagiye gukorana we akunzwe mu ndirimbo nka Nopfa, Nzoduga, Ibisusu n’izindi nyinshi.

Kenny Sol mu ndege ubwo yerekezaga muri Tanzania
Ubwo Double Jay yari ahagurutse i Bujumbura yerekeje muri Tanzania aho bagiye gukorera amashusho y'indirimbo ye na Kenny Sol
Kenny Sol yerekeje muri Tanzania amaze gukora ibitaramo bikomeye i Kigali
Double Jay wakoranye indirimbo na Kenny Sol

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .