Uyu muhanzi ubwo yari ashoje igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival yakoreye mu Karere ka Rubavu, abanyamakuru bamubajije uko yakiriye kwisanga muri uyu Mujyi nk’icyamamare nyamara nta gihe kinini gishize aharirimbira Karaoke.
Mu gusubiza iki kibazo Kenny Sol yagize ati “Rubavu buriya nayibayemo nagiye nkoramo Karaoke, ahitwa 3B, Little Paris n’ahandi henshi, ahantu iyo uhabaye imyaka itatu haba ari ahanyu. Njye nemera ko ari Imana kuko mu myaka mike ishize n’ubundi nahanyuraga mfasha The Ben ku rubyiniro mu bitaramo byazengurukaga Igihugu none dore mpagarutse nka Kenny Sol, mwese murumva atari ishimwe ry’Imana?”
Kenny Sol ni umwe mu banyeshuri bize mu ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki uyu munsi bahagaze bwuma cyane ko nk’uko yabigaragaje mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ ari umwe mu bahanzi bakunzwe mu gihugu hose.
Uyu mugabo avuga ko ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byamufashije cyane kuko byamufashije guhura n’abakunzi be mu gihugu hose bigatuma abona uko bafata ibihangano bye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!