Umuyobozi wa Team Production isanzwe itegura ibitaramo bikomeye by’abahanzi b’Abanyarwanda mu Bubiligi, Justin Karekezi yasohoye ifoto yamamaza igitaramo cya Kenny Sol giteganyijwe kubera mu Bubiligi.
Ni igitaramo byitezwe ko kizaba ku wa 4 Werurwe 2023, kikazabera i Bruxelles afatanyije n’abarimo DJ Princess Flor.
Iki gitaramo kizaba gikurikira icyo iyi sosiyete iherutse gutegura igatumira Mike Kayihura, Shaddyboo ndetse na DJ Pius bataramiye mu Bubiligi ku wa 5 Ugushyingo 2022.
Uyu muhanzi agiye gutaramira mu Bubiligi mu gihe amaze kwigwizaho abakunzi yaba mu Banyarwanda batuye imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Kenny Sol kugeza ubu afite indirimbo zigezweho muri iki gihe nka; Haso, Forget, Jolie, Umurego n’izindi nyinshi.
Uyu musore wize umuziki mu ishuri rya muzika rya Nyundo aho yakuye ubumenyi, yanyuze mu itsinda rya Yemba Voice mbere y’uko risenyuka agatangira kwikorana umuziki ku giti cye.
Mu kuzamuka kwe mu muziki yafashwe ukuboko na Bruce Melodie wamufashije mu gihe cy’umwaka wose ndetse aba bakaba baranakoranye indirimbo ‘Ikinyafu’ iri mu zatumye arushaho kuba ikimenyabose.
Team Production ya Karekezi imaze imyaka myinshi itumira abahanzi bo mu Rwanda mu rwego rwo kubahuza n’abakunzi babo batuyeyo ariko na none bikaba umwanya mwiza wo guhuriza Abanyarwanda batuye kuri uyu mugabane mu busabane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!