Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kenny Sol uherutse gusohora indirimbo yise ‘Phenomena’ yavuze ko ari mu myiteguro yo gusohora album ye ya mbere uyu mwaka ndetse akaba yanakora igitaramo cyo kuyimurika.
Ati “Ndi kubitekereza, ikibazo ni uko wenda umuntu aba akireba uko byakorwa bikagenda neza ariko mbirimo. Ndi gushaka gusohora album yanjye ya mbere kandi binkundiye nanayimurika mu gitaramo cyanjye.”
Uretse igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere atararangiza gukoraho, Kenny Sol yavuze ko yifuza ko umwaka wa 2025 warangira yongeye gukorera ibitaramo mu Bubiligi, Pologne na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kenny Sol yasohoye indirimbo ‘Phenomena’ nyuma y’iminsi mike avuye muri Canada n’i Burayi aho yakoreye ibitaramo bitandukanye, icya nyuma kikaba icyo aherutse gukorera muri suède.
Iyi album nshya ya Kenny Sol iramutse igiye hanze yaba ikurikiye EP uyu muhanzi aheruka gusohora ‘Stronger than before’ yari iriho indirimbo nka Joli Remix, Stronger than before na Addicted, Enough, Falling in love, One more time yakoranye na Harmonize na Call yakoranye na Fik Fameica.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!