Uyu muhanzi yabanaga na Bill Ruzima na Mozzy mu itsinda rya Yemba Voice gusa mu 2019 bafashe umwanzuro wo gutandukana buri wese akaba umuhanzi ku giti cye. Icyo gihe, Kenny Sol yatangiye gukora umuziki ku giti cye ndetse ugereranyije na bagenzi be, yashyiragamo imbaraga nyinshi.
Yabwiye IGIHE ko mu 2021 yakoraga ariko ntabone umusaruro bimutera kwiheba, akabona ibintu arimo atazi iherezo ryabyo.
Ati “Hari igihe nagezemo numva iby’umuziki byancanze. Icyo gihe ni igihe nakoraga indirimbo yitwa ‘Umurego’. Nkora ‘Agafire’ ntangira gucika intege, nibyo navugaga ngo ‘hit’ ni umwana w’undi ugira gutya ukaba uyiguyeho. Narakoraga nkabura ahantu ibintu bipfira ndetse n’ibyo nateganyaga byose nkiri ku ishuri nkabona ntibihura n’ibyo ndi kubona.’’
N’ubwo byari bimeze gutyo ariko uyu muhanzi avuga ko atigeze yihutira kugira intekerezo zo kuva mu muziki kuko yatangiye gukora ku ifaranga.
Ati “Ntabwo nigeze ncika intege kuko bwa mbere nkora ikintu cyerekeye umuziki nabonye amafaranga. Niyo mpamvu nagumye mu muziki, nakinnye umupira igihe kinini, nkora utundi tuntu dutandukanye ariko ku nshuro ya mbere nakoze ikintu cyerekeye umuziki nabonye amafaranga.”
Kenny Sol yamenyekanye mu 2021 ubwo Bruce Melodie yiyemezaga kumufasha we na Juno Kizigenza. Icyo gihe, uyu mugabo yamamaye mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Ikinyafu’ yamufunguriye amayira n’igikundiro mu muziki we.
Reba “No One’’ indirimbo Kenny Sol yakoranye na Dj Neptune iheruka kujya hanze mu minsi yashize
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!