Uretse mu Rwanda twambuka n’imbibi z’igihugu tukajya hanze yacyo yaba muri Afurika no hakurya y’inyanja. Indirimbo dushyira kuri uru rutonde ni izo tuba twabashije kubona cyane twifashishije urubuga rwa Youtube.
Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bashyize hanze indirimbo barimo abamaze kubaka izina mu Rwanda nka Kenny Sol, Tonzi, Riderman, QD, Gabiro Guitar, Passy Kizito, Kenny K-Shot, Cyusa Ibrahim, Zeo Trap n’abandi.
Uretse aba kandi hanze y’u Rwanda abarimo Busta Rhymes, Adekunle Gold, Tems, Rick Ross n’abandi batandukanye.
“Golo” - Passy Kizito
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Passy Kizito. Ikurikira iyo yise “Basi Sori’’ yakoranye na Chriss Eazy. ‘Golo’ ni indirimbo y’urukundo uyu muhanzi yahimbye yishyize mu mwanya w’umusore ushimishwa n’umukobwa bameranye neza.
Mu buryo bw’amajwi, yakozwe na Element Eleéeh mu gihe amashusho yakozwe na B8 Films.
“Usifiwe” - Tonzi
Ni indirimbo ya Uwitonze Clémentine wamamaye nka Tonzi yafashwe mu buryo bwa ‘live’ ubwo yamurikaga album ye yise ‘Respect’ iheruka.
‘Usifiwe’ iri mu ziri kuri iyi album nshya yamurikiwe mu gitaramo cyanyuze benshi bari bahuriye muri Crown Conference Hall iri i Nyarutarama mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe 2024.
Iyi album uyu mubyeyi aheruka gushyira hanze ni iya cyenda mu gihe cy’imyaka 20 amaze mu muziki.
“2 in 1’’ - Kenny Sol
Ni indirimbo nshya Kenny Sol yahimbiye umugore we. Muri iyi ndirimbo, Kenny Sol aba aririmba agaragaza ko we n’umugore babaye umuntu umwe ndetse ubuzima bw’uyu mugabo bukaba bwarahindutse kuva bahura. Aba bombi baritegura kwibaruka umwana wabo w’imfura.
“Together’’ - Kellia
Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Kellia uri mu bakobwa bari kuzamuka mu muziki.
Muri iyi ndirimbo agaragara yishyize mu mwanya w’umukobwa waryohewe mu rukundo rwe, ku buryo gukundwa n’umusore aba yarihebeye bimwongerera iminsi yo kubaho.
“Riderman yashyize hanze indirimbo ebyiri icyarimwe
Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yashyize hanze indirimbo ebyiri. Muri izi harimo iyo yise “Cana’’.
Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi akangurira abantu kubera urumuri bagenzi babo mu buryo bwose babishoboyemo. Indi ni iyo yise “Ambuteyaje’’. Muri iyi yo agaragaza ko mu isi nta mikino irimo.
“Kora” - Mr Reality ft Fifi Raya , Nadiya, Oxygen, Pamaa na Sicha One
Ni indirimbo nshya ya Mr Reality ft Fifi Raya , Nadiya, Oxygen, Pamaa na Sicha One. Aba bahanzi bashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe hagiye gutangira ukwezi kwahariwe umurimo. Bahurijwe hamwe na rwiyemezamirimo witwa Rutagengwa JMV uzwi ku izina rya Mr Reality maze bakora iyitwa ‘Kora’.
Iyi ndirimbo ishishikariza abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora, bakiteza imbere.
“Idage’’ - QD
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Shema Qusay Diaby wamamaye nka QD mu ndirimbo iheruka kubica mu Rwanda yise ‘Teta’.
Muri iyi nshya, uyu musore yise “Idage” yishyira mu mwanya w’umusore utabashije gutereta ahubwo uhora yinywera inzoga gusa nta kindi abashije kijyanye no kwijajara inkumi.
“Isengesho” - Cyusa Ibrahim
Iyi ndirimbo uyu muhanzi yayihimbye agaragaza umuntu uri gusaba imbabazi Imana nyuma yo kuyigomera no kwijandika mu byaha ariko akaza kubirambirwa agasaba Imana kongera kumugirira ibambe.
“Dans le bon” - Gabiro Guitar
Gabiro Guita yashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’igihe kinini atumvikana mu muziki. Uyu muhanzi muri iyi ndirimbo atangamo ubutumwa bw’umusore waryohewe mu rukundo rwe.
“Inkomoko’’ - Chryso Ndasingwa
Iyi ndirimbo yayihimbye agamije gutanga ubutumwa bwerekana ko nta yindi nkomoko y’ikiremwamuntu itari ubwami bwo mu ijuru.
Hari aho aririmba ati “Nkomoka kuri Data, ndi icyaremwe gishya, navutse ubwa kabiri. Nagabiwe ya migisha yose nababariwe ku bw’amaraso ya Yesu. Nogejwe Kubw’amaraso ya Yesu.’’
Uyu muhanzi ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe yitegura gushyira hanze album ye ya mbere yise “Wahozeho’’.
Ni album azamurikira muri BK Arena ku wa 5 Gicurasi 2024. Muri iki gitaramo azahuriramo n’abahanzi batandukanye bakomeye, aho kwinjira bizaba ari 5000 Frw, ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 12 Frw, ibihumbi 15Frw n’ibihumbi 20 Frw ku bantu bari kugura amatike mbere bitewe n’aho ushaka kwicara.
Abazagurira amatike ku muryango bo bazishyura ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 15 Frw, ibihumbi 17 Frw, ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 25 Frw. Ushaka kugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo wakanda hano https://www.ticqet.rw/#/
“Rwamakombe’’ - Zeo Trap ft. Dr. Nganji
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Zeo Trap na Dr. Nganji. Muri iyi ndirimbo Zeo Trap aba agaragaza ukuntu yiciriye inzira mu muziki akagera aho atungwa nawo n’ubwo awutangira byari ibintu bikomeye .
“Kinubi’’ - GSB Kiloz
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi GSB Kiloz uri mu baraperi bari kuzamuka muri iki gihe.
Muri iyi ndirimbo uyu musore aba yumvikana akebura abantu bafata abaraperi mu isura y’imyitwarire mibi akavuga ko hari igihe bizahinduka.
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Kinabeat mu gihe amashusho yakozwe na Kojo.
“I Gotta Go’’ - Kenny K Shot
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Kenny K Shot uri mu baraperi bamaze kubaka izina bo mu gisekuru gishya mu muziki.
Muri iyi ndirimbo, uyu musore aba agaragaza ko afite intumbero yo kugera kure kandi agakora cyane yirinda abarimo abakobwa.
“Ntirusaza” - The Chapter
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi The Chapter uri mu bakiri kuzamuka muri iki gihe.
Uyu musore aba agaragaza ukuntu yakunzwe n’umukobwa akabanza kumwirengagiza ariko nyuma akaza guhitamo gushyira byose ku ruhande akiyegurira urukundo rwabo burundu.
“Serum’’ - Cally
Serum ni indirimbo nshya y’umuhanzi Cally uri mu bari kuzamuka muri iki gihe. Iyi ndirimbo y’urukundo uyu mukobwa aba yishyize mu mwanya w’umukobwa wihebeye umusore akamubwira ko adakwiriye kumwirengagiza na gato.
“Suku” - Kenny Edwin ft. Fireman
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Kenny Edwin afatanyije na Fireman. Iyi ndirimbo yakozwe na Pakkage muri Country Records iri mu njyana ya Afrogako.
Aba bahanzi baba baririmba urukundo aho bataka umukobwa uba wihariye mu rukundo.
“Zikana” - Yampano ft. Fireman
Ni indirimbo nshya Fireman yahuriyemo na Yampano uri mu bahanzi bari kuzamuka muri iki gihe.
Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi baba bagaragaza ibirushya bagiye bahura nabyo mu buzima yaba ubw’umuziki cyangwa ubundi busanzwe.
“Kigaliboy” - Pride
Ni indirimbo y’umuhanzi Pride uri mu bari kuzamuka muri iki gihe. Aba agaragaza ko abasore b’i Kigali bagishakisha ifaranga ku babona bagiye mu rukundo rurambye kuri bamwe biba bigoye cyane.
Yesu Nshuti- Korali Bethfage
Indirimbo “Yesu nshuti” ni iya Korali Bethfage ikorera ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo mu Itorero rya ADEPR Rubavu, muri Paruwasi ya Mbugangari.
Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guhumuriza abayirokotse ko hakiriho ibyiringiro.
Korali Bethfage yashinzwe mu 1997. Yareze abaririmbyi batandukanye, ubu ibarizwamo abagera kuri 70 baririmba umunsi ku wundi. Imaze gukora album eshatu n’iya kane izajya hanze muri Kamena 2024.
Indirimbo “Yesu Nshuti” ni iya kabiri kuri album nshya izaba iriho 13 zirimo 10 z’Ikinyarwanda n’eshatu z’Igiswahili.
Yarambohoye-Mahoro Isaac
Umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, ukorera ivugabutumwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Karere ka Bugesera, Mahoro Isaac, yasohoye indirimbo nshya yise “Yarambohoye”.
Iyi ndirimbo ifite iminota 2 n’amasegonda 31, irimo ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro ku muntu wabohowe ingoyi y’ibyaha nta kiguzi atanze.
Mu 2006 ni bwo Mahoro yatangiye umuziki mu buryo bweruye ubwo yashingaga Itsinda ryitwa “Three Angels Light”, ry’abasore batatu biganaga mu mashuri yisumbuye.
Mahoro Isaac amaze imyaka isaga 17 mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo. Mu 2011 ni bwo yatangiye kuririmba ku giti cye, mu 2013 ashyira hanze album ya mbere yise “Igisubizo ni Yesu”, icyo gihe amafaranga yavuyemo yayakoresheje mu gufasha abana batishoboye bahoze mu bigo by’imfubyi, abapfakazi n’abarwayi bari mu bitaro byo mu Karere ka Bugesera.
“Kigalians” - Yuhi Mic ft. Thiran
Ni indirimbo nshya ya Yuhi Mic iri mu zigize Extended Play[EP] yise Emotional Robbery.
Muri iyi ndirimbo uyu musore na Thiran bagaruka ku buzima bw’i Kigali bwuzuyemo imvange y’ibyiza n’ibibi yaba mu rukundo no mu buzima busanzwe.
“Abba’’ - Biggy Shalom
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Biggy Shalom uri mu bakizamuka muri iki gihe.
Uyu muhanzi aba aririmba ko ibyiringiro bye byose biri mu maboko y’Imana ndetse akaba ariyo atezeho kumugirira neza mu bihe bye byose kugeza avuye mu isi.
Ati “Ubutumwa bw’ibanze buri mu ndirimbo ni ukwerekana ko n’ubwo tugira byinshi byo kwishingikirizaho mu buzima bwacu bwa buri munsi ariko birashoboka cyane ko byadutenguha ntibigende uko twabikekaga."
"Rero ABBA cyangwa se Data wa twese uri mu ijuru iwe niho honyine niho hari ubwishingiza bwizewe bw’ibyiringiro byacu kuko kwizera Imana bitabasha narimwe kudukoza isoni.’’
“Kiganjani” - Ben & Chance
Ni indirimbo nshya ya Ben na Chance, imwe muri Couple zihebeye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Sam Pro mu gihe amashusho yakozwe na BJC.
“Ndabaririmbira iby’uwamfiriye’’ - Papi Clever, Dorcas na Merci Pianist
Ubusanzwe iyi ni indirimbo ya 154 mu gitabo cy’indirimbo. Ibarizwa mu ndirimbo zo gushimisha. Aba bahanzi bayisubiyemo uko ari batatu. Igaragaza uko Umwami Yesu yaje mu Isi abantu bakabanza kumwiyereka uko batari nyuma bakaza kumuhinduka ndetse bakamubamba.
“Ushimwe Mana(Usifiwe Mungu)” - Niyo Peace
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Niyo Peace uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba agaragaza ko hari igihe umuntu aba mu bibazo ariko akaza gutabarwa n’Imana mu gihe yihebye.
“Amfashe Ukuboko” - Jessie ft. Akaliza
Ni indirimbo nshya ya Jessie na Akaliza. Bagaragaza uburyo Imana ariyo ifasha abantu bayo ikababa hafi umunsi ku wundi kugira ngo ubuzima bwabo budahungabana.
“Muzehe Wacu’’ - Mak The Chris
Ni indirimbo nshya yo kurata ibigwi Perezida Paul Kagame. Iyzo Pro wanditse iyi ndirimbo yavuze ko yagize igitekerezo cyayo nyuma yo kwitegereza uburyo u Rwanda rutangarirwa ku rwego mpuzamahanga, uburyo Abanyarwanda batekanye, iterambere ry’ibikorwaremezo n’ibindi byinshi bigaragaza uburyo rwahindutse mu myaka 30 ishize.
Avuga ko yashibutse ku biganiro yagiranye na Mark The Chris agasanga bahuje igitekerezo cyo gukora indirimbo ikubiyemo incamake ku bikorwa byivugira Perezida Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda.
Makombe Umusinga Charles [Mark the Chris] wakoze iyi ndirimbo amaze imyaka itatu abarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa.
“Sinjye Uriho” - Bidandi
Ni indirimbo nshya yo kuramya no guhimbaza Imana Bidandi. Ni indirimbo igaruka ku muntu wiyemeje kwiyegurira Imana.
Hari aho aririmba ati “Umunsi nkwizera nahamije y’uko ntagishaka kwiyobora ndi uwawe mukiza. Kuva ubwo ibyo ukunda bimbera ibyo nkunda, ibyanjye bya kera bimbera amateka. Amaherezo yanjye ahera ko arahinduka ndi umwana w’Imana iteka n’iteka. Nabambanywe n’umwami Yesu sinjye uriho ari muri njyewe.’’
Indirimbo zo hanze…
“Ambulance’’ - Davy Scott
“Adenuga’’ - Joeboy ft. Qing Madi
“Wake Up” - Skylar Blatt ft. Chris Brown
“Love Me JeJe” - Tems
“Homage” - Busta Rhymes ft. Kodak Black
“Wadibusa” - Uncle Waffles & Royal Musiq ft. Ohp Sage, Pcee & DJY Biza
“Champagne Moments” - Rick Ross
“For Certain” - PARTYNEXTDOOR
“End Game’’ - Cat Burns
“Zazazela’’ - Rayvanny X Iyanya & Zaba
“Make You Mine” - Madison Beer
“Rodo” - Adekunle Gold
“Glad You Did” - Sasha Alex Sloan
“Backslide” - Twenty One Pilots
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!