Amakuru IGIHE ifite ahamya ko mu bari basanzwe babarizwa muri 1:55 AM, Kenny Sol na Element Eleéeh bamaze gufata icyemezo cyo gutandukana nayo nubwo batari babitangaza ku mugaragaro.
Ni amakuru akurikira ubutumwa Kenny Sol yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze bigafatwa nko kwibasira ubuyobozi bwa 1:55 AM abwibutsa ko na mbere yo gukorana yari ahari.
Ati “Benshi baje nyuma yanjye bamaze kubivamo ariko njye ndacyahari, ibi natangiye kubikora nta n’umuntu n’umwe uranyizereramo. Njye ndi umusirikare wahawe impano n’Imana.”
Ni amagambo yasohotse nyuma y’iminsi mike 1:55 AM isohoye itangazo ryari rigenewe itangazamakuru rihamya ko igiye kuvugurura urutonde rw’abahanzi ikorana nayo.
Iri tangazo ryagiye hanze nyuma y’uko hadutse amakuru yavugaga ko Element uri kugana ku musozo w’amasezerano atiteguye kuyongera, ndetse bikavugwa ko ubuyobozi bw’iyi sosiyete hari ibyo bwaba bumwishyuza mbere y’uko batandukana.
Mu byavuzwe harimo indirimbo zigera kuri 38 yaba yarakoze adatanze amafaranga bumvikanye, bityo amakuru akaba yaravugaga ko Element Eleéeh yishyuzwa nibura miliyoni 25 Frw.
Nubwo ubuyobozi bwa 1:55 AM bwo butarerura ngo bwemeze aya makuru, ikizwi ni uko Element Eleéeh ubusanzwe buri gihangano akozeho aba agomba gutanga 60% agasigarana 40% by’ayinjiye.
Icyakora nubwo yaba hari ibyo yishyuzwa, abari hafi ya Element Eleéeh bahamya ko yiteguye kubyishyura ariko ntakomeze gukorera muri 1:55 AM cyane ko n’amasezerano ye ari kugana ku musozo.
Mu gihe Element Eleéeh na Kenny Sol baba basezeye muri 1:55 AM, byaba bisobanuye ko hasigayemo Bruce Melodie, Ross Kana na Compressor (utunganya indirimbo).


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!