Kuri iyi album Kenny Sol yakoranye na Marioo indirimbo bise ‘Hapiness’ ikaba iya gatandatu kuri iyi album, mu gihe Element Eleeeh we yakoranye n’uyu muhanzi iyitwa Njozi.
Uretse kuba afiteho indirimbo, Element Eleeeh ni umwe mu ba Producer bakoze kuri iyi album nshya ya Marioo.
Omary Ally Mwanga wamamaye nka Marioo ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania nyuma y’imyaka hafi icumi amaze mu muziki.
Uyu muhanzi mu 2015 ni bwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Dar Kugumu’ mbere y’uko asohora indirimbo nka Raha, Inatosha, Asante, For You, Anyinya, Chibonge, Ya Uchungu n’izindi nyinshi zatumye uyu muhanzi aba icyamamare muri Tanzania.
Mu 2020 ni bwo Marioo yabaye ikimenyabose nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Mama amina’, iyi kimwe n’izindi zirimo ‘Mi amor’ yakoranye na Jovial wo muri Kenya ziri mu zatumye yagura imbibe z’umuziki we by’umwihariko awagurira muri Afurika y’Iburasirazuba.
Mu 2022 Marioo yegukanye ibihembo bitatu muri Tanzania Music Awards aho yari yari ahataniye ibigera kuri birindwi, uyu ukaba ariwo mwaka yanasohoyemo album ye ya mbere yise ‘The Kid You Know’.
Iyi album yari igizwe n’indirimbo 16 zirimo izo yakoranye n’abahanzi barimo Rayvanny, Tyla, Harmonize, Ali Kiba, ni mu gihe ari mu myiteguro yo gusohora iya kabiri yise ‘The Godson’ igizwe n’indirimbo 17.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!