Amakuru IGIHE yabonye ni uko umugore wa Kenny Sol ndetse n’umwana wabo bameze neza nta kibazo bafite.
Kubyara kwa Kenny Sol kuje nyuma y’iminsi mike asohoye amafoto agaragaza umugore we atwite inda nkuru, anamukorera indirimbo yise ‘2 in 1’.
Ku wa 5 Mutarama 2024 aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ku Murenge wa Nyakabanda. Ni umuhango wari wateguwe mu ibanga rikomeye cyane ko amakuru y’ubukwe bw’uyu muhanzi yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 4 Mutarama 2024.
Ni nyuma y’uko bimenyekanye ko uyu muhanzi yambitse impeta umukunzi we amusaba kuzamubera umugore. Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Kenny Sol yari yafashe irembo iwabo w’umukobwa.
Ku wa 6 Mutarama 2024, Kenny Sol yasezeranye imbere y’Imana mu rusengero rwitiriwe Mutagatifu Kizito ruherereye mu Nyakabanda.
Ni umuhango Kenny Sol n’umugore we batumiyemo abantu batagera ku icumi biganjemo aba hafi mu miryango yabo, bemeranya ko ari amakuru atagomba kujya mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!