00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenny Sol yasubiranyemo indirimbo ye ’Joli’ n’Umunya-Nigeria Peruzzi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 July 2022 saa 09:57
Yasuwe :

Kenny Sol yahishuye ko yitegura gusohora indirimbo Joli yasubiranyemo n’umuhanzi Peruzzi uri mu bagezweho muri Nigeria akaba abarizwa muri Sosiyete ifasha abahanzi, DMW ya Davido.

Indirimbo Kenny Sol yifashishijemo Peruzzi izajya hanze mu minsi ya vuba. Uyu musore yabanje gukora amajwi yayo ndetse biteganyijwe ko n’amashusho azakurikiraho.

Mu kiganiro na IGIHE, Kenny Sol yavuze ko kugera ku isoko ry’umuziki wa Nigeria yabifashijwemo n’ikipe bakorana.

Yakomeje ati “Hari sosiyete dukorana yo muri Nigeria ishinzwe gucuruza imiziki yanjye, ni yo yamfashije kubigeraho. Ni na yo ifite mu nshingano gukurikirana ikorwa ry’iyi ndirimbo yaba mu buryo bw’amajwi cyangwa amashusho.”

Peruzzi wasubiranyemo indirimbo na Kenny Sol ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Nigeria. Yatangiye umuziki mu 2016 icyakora amenyekana cyane mu 2018 ubwo yasinyaga muri sosiyete DMW ya Davido.

Mu 2018 yasohoye album yise "Heart work" mu gihe mu 2019 bwo yasohoye iyitwa "Huncho vibes" yongera gusohora album yise "Rum & Boogie" mu 2021.

Ku rundi ruhande ariko yakoranye n’abahanzi bakomeye muri Nigeria barimo Davido bamaze gukorana indirimbo zirimo "Six 30" na "Somebody baby" n’iyo yise "Southy love" yakoranye na Fireboy.

Kenny Sol agiye gusubiranamo indirimbo Joli na Peruzzi uri mu bagezweho muri Nigeria
Peruzzi wakoranye na Kenny Sol ni umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki wa Nigeria
Peruzzi asanzwe abarizwa muri Sosiyete ifasha abahanzi Davido Music Worldwide ya Davido
Kenny Sol ari mu bahanzi batumiwe muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .