Ni amakuru dukusanyiriza hamwe yaba ay’abahanzi bo muri Afurika ndetse n’ahandi ku isi yose.
Bernard Hill wamamaye muri filime zirimo ‘Titanic’ yitabye Imana
Umwongereza Bernard Hill wamamaye muri filime nka “Lord of the Rings”, “Titanic” n’izindi yitabye Imana ku myaka 79. Uyu mukambwe yitabye Imana kuri iki Cyumweru nk’uko Lou Coulson, wari usanzwe amufasha mu kazi ka buri munsi yabyemereye BBC.
Hill yavukiye mu Mujyi wa Manchester mu Bwongereza ndetse yamamaye muri filime nyinshi mu myaka yo 1990 hagati. Yamenyekanye muri filime ya ‘Titanic’ nka Captain Edward J. Smith.
Kendrick Lamar akomeje kwatsa umuriro kuri Drake…
Inkundura irakomeje hagati ya Kendrick Lamar na Drake aho bari kwifashisha indirimbo bashyira hanze umusubirizo basubizanya. Nyuma y’indirimbo Kendrick Lamar yari yashyize hanze yise “6:16 in LA” hagati muri iki cyumweru ndetse n’izindi bahise bashyira hanze ku wa Gatanu, gukozanyaho birakomeje.
Kuri ubu Kendrick Lamar yashyize hanze indirimbo nshya yise “Not Like Us’’ yibasiyemo bikomeye umuraperi Drake.
Muri iyi ndirimbo nta guca ku ruhande hari aho uyu muraperi yumvikana ashinja mugenzi we kubatwa no kuryamana n’abana bato.
Ati “Vuga Drake numvise ko ukunda abana bato[...] ku bakobwa bavugana na we ndetse bari mu rukundo, mwitonde kandi muhishe abo barumuna banyu bato kure ye.’’
Iyi ndirimbo ije ikurikira izindi aba bahanzi bari bakoze zirimo iyo Drake yashyize hanze yise “Family Matters” yibasiramo mugenzi we Kendrick Lamar mu gihe Lamar na we yahise akora mu nganzo agashyira hanze iyo yise “Meet the Grahams”.
Muri izi ndirimbo buri umwe yibasira mugenzi we akagera n’aho yinjira mu buzima bwe bwite. Indirimbo yitwa ‘Meet The Grahams’ ni izina rifitanye isano na Drake kuko yitwa Aubrey Drake Graham.
Madonna yacanye umucyo muri Brésil
Umuhanzikazi Madonna Louise Ciccone[Madonna] yataramiye abasaga miliyoni bitabiriye igitaramo cye cyabereye ku mucanga wa Copacabana, i Rio de Janeiro muri Brésil. Ni igitaramo yifashishijemo abahanzi bakunzwe muri icyo gihugu barimo Anitta na Pabllo Vittar.
Ni igitaramo cyasozaga iby’uruhererekane amazemo iminsi yise “The Celebration Tour’.
Uyu muhanzikazi w’imyaka 65 yaririmbye indirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo “Like A Virgin”, “Hung Up”, “Like A Prayer” n’izindi zitandukanye.
Bobi Wine ari mu gahinda ko kubura mushiki we
Umuhanzi w’Umunya-Uganda akaba n’Umunyapolitiki Bobi Wine n’umuryango we bari mu gahinda, nyuma y’uko mushiki we Nakyonyi Dorothy yitabye Imana.
Uyu mushiki wa Bobi Wine yitabye Imana ku myaka 54 y’amavuko ku wa 4 Gicurasi 2024. Yasezeweho bwa nyuma kuri iki Cyumweru tariki 6 Gicurasi 2024, ahitwa Gomba.
Ed Sheeran yahishuye impamvu yahaye indirimbo ye Justin Bieber
Umwongereza uzwi mu muziki akaba n’umwanditsi w’indirimbo Ed Sheeran, yahishuye ko yahaye indirimbo ‘Love Yourself’, Justin Bieber kubera ko we n’abantu be ba hafi batumvaga ko ari indirimbo izagera ku kigero nk’icyo yagezeho.
Ati “Iyi ndirimbo ubwo nandikaga album ‘Divide’ yagiye hanze mu 2017, nandikaga indirimbo nyinshi ku bintu bitandukanye ni nabwo nanditse iyi ari mu by’ukuri nayicurangiye abantu twari kumwe baragenda.’’
Akomeza avuga ko nyuma yaje kuyihera Justin Bieber. “Love Yourself’’ yabaye indirimbo idasanzwe cyane ko mu mpera za 2016 yabaye iya mbere kuri “Billboard Hot 100 Year-End chart’’, ikagira uyu muhanzi uwa mbere ukiri muto wagize indirimbo yayoboye izindi kuri uru rutonde.
Beyoncé agiye gushyirwa mu nkoranyamagambo y’Igifaransa
Umuhanzikazi Beyoncé ukomeje kugenda yandika amateka mu muziki w’Isi, kuri ubu agiye kuba umwe mu bantu 40 bafite amazina yanditswe mu nkoranyamagambo y’Igifaransa yitwa ‘Petit Larousse Illustré’.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cy’abongereza ‘The Times’, umuhanzikazi Beyoncé agiye kongerwa muri iyi nkoranyamagambo aho usanga iryo zina rifite ubusobanuro bufite aho buhuriye na nyiraryo.
Muri uyu mwaka hazongerwamo amagambo mashya 150. Uretse uyu muhanzikazi abandi bazongerwamo barimo Cate Blanchett, Umufaransa uzwi muri sinema Omar Sy, Christopher Nolan wayoboye ifatwa ry’amashusho ya Oppenheimer na Antoine Dupont wamamaye muri Rugby mu Bufaransa.
Selena Gomez yasobanuye impamvu yashyizeho imipaka ku bamwibasira kuri Instagram
Umuhanzi yatangaje ko yahisemo abagomba gutanga ibitekerezo kuri Instagram ye, mu rwego rwo kwirinda ibitekerezo bibi. Billboard yatangaje ko uyu muhanzikazi avuga ko abafana bajya batanga ibitekerezo bibi ku mafoto ye bishobora no gutuma ahura n’ibitekerezo bibi ariyo mpamvu yahisemo ko inshuti ze, ari zo zigomba gutanga ibitekerezo gusa.
Ati “Inshuti zanjye nizo nemereye gutanga ibitekerezo gusa. Nashyizeho umupaka kugira ngo bimfashe, nubwo abantu bahora babisakuza.’’
Tyla yikomye abamugereranya na Rihanna
Umuhanzikazi w’Umunya-Afurika y’Epfo Tyla akomeje kurakazwa n’abamugereranya na Rihanna, aho yemeza ko n’ubwo ari byiza kuba yafatwa nka Rihanna kuko ari umunyabigwi, ariko nanone ari imbogamzi kuri we.
Mu kiganiro Tyla yagiranye n’ikinyamakuru Cosmopolitan, yavuze ko kuba abantu bakomeza kumugereranya na Rihanna, bituma batabona impano ye, akaba yifuza ko yabonwa nka we ubwe, aho kubonwa nka Rihanna.
Ati “Ariko nyuma na nyuma turi gukora ikintu kitakozwe n’undi mbere, rero ntabwo bikwiriye ko kigereranywa n’umuntu uwo ariwe wese.’’
Cindy Sanyu yanenze abashaka kumuteranya na Sheebah
Umuhanzikazi Cindy Sanyu ukunze kumvikana anenga cyane mugenzi we Sheebah Karungi wemeza ko ari we wamwigishije kuririmba, kuri ubu ari kumushima ko yakoze indirimbo nziza inakunzwe, yamagana abashaka kubagonganisha.
Iyi ni indirimbo ‘Sipimika’ Sheebah yasubiranyemo na Yung Mulo, aho igisohoka abafana bemezaga ko Sheebah yacyuriraga Cindy na Spice Diana biteze ko aba bahanzikazi nabo baza kumusubiza.
Cindy yumvikanye avuga ko ibyo bivugwa ari abantu bagerageza kubahanganisha nta mpamvu, yemeza ko mu ndirimbo Sheebah ntaho yavuze izina rye, bityo ko nta kibazo abibonamo, kandi ko iyo ndirimbo ari na nziza ndetse bashaka bayireka igakomeza kumenyekana kubera uburyohe bwayo gusa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!