Ni amakuru dukusanyiriza hamwe yaba ay’abahanzi bo muri Afurika ndetse n’ahandi ku isi yose, tuba twabashije kubona. Kuri ubu twakusanyije amakuru atandukanye mu byamamare muri iyi gahunda.
Zari yihanangirije abahungu be
Umugore w’ikimero wamamaye muri Afurika wahoze akundana na Diamond Platnumz, Zari Hassan yabwiye abahungu be batatu Raphael, Pinto na Quincy ko batagomba kuzakundana n’abahungu bagenzi babo.
Yagize ati “Ntabwo uzambwira ko usohokanye n’umukunzi wawe cyangwa se abakobwa b’inshuti. Ntabwo nshaka ko muzanyereka abahungu bagenzi banyu nk’abakunzi banyu. Tereta abakobwa benshi bashoboka nakwishimira guhura nabo. Mugende mushake abakobwa kandi mwizere ko ari beza nkanjye.’’
Kendrick Lamar na Drake bakomeje gukozanyaho
Kendrick Lamar na Drake bakomeje intambara y’amagambo mu ndirimbo bashyira hanze umusubirizo. Nyuma y’indirimbo Kendrick Lamar yari yashyize hanze yise “6:16 in LA”.
Aba bahanzi bombi bongeye gushyira hanze indirimbo aho Drake yashyize hanze iyo “Family Matters” yibasira mugenzi we Kendrick Lamar and Lamar mu gihe mugenzi we na we yahise akora mu nganzo agashyira hanze iyo yise “Meet the Grahams”. Muri izi ndirimbo buri umwe yibasira mugenzi we akagera naho yinjira mu buzima bwe bwite. Indirimbo yitwa ‘Meet The Grahams’ ni izina rifitanye isano na Drake kuko yitwa Aubrey Drake Graham.
Umugabo wa Zari arifuza kujya mu mitsi na Harmonize
Shakib Cham usanzwe ari umugabo wa Zari yatangaje ko ashaka kujya mitsi mu iteramakofe na Harmonize. Yabitangaje nyuma yaho Harmonize aherutse kuvuga ko yinjiye mu mikino y’iteramakofe.
Shakib nawe usanzwe akina iyo mikino, nawe akaba yifuza ko bazahura bagahatana ibipfunsi mu mukino wabera muri Tanzania.
Daniella wahoze ari umugore wa Jose Chameleone yifatiye ku gahanga nyirabukwe
Daniella Atim wahoze ari umugore wa Jose Chameleone yibasiye uwahoze ari nyirabukwe Prossy Mayanja, wamubujije gutangaza amabanga y’umuryango yahozemo ku mbuga nkoranyambaga. Byari nyuma yo gutangaza uko yafashwe nabi ubwo yabanaga na Jose Chameleone.
Prossy Mayanja yamugiriye inama yo kujya aceceka aya mabanga y’ibyabereye mu muryango, undi mu kumusubiza amubwira ko amwanga ndetse akaba adateze gusaba imbabazi ku kuba yaratangaje ibyerekeye uyu muryango ku mbuga nkoranyambaga. Daniella yashinje Prossy kuba yarashyigikiraga Chameleone mu mafuti ye ubwo babanaga.
Khloé Kardashian ashobora gutangira gukundana n’abagore bagenzi be
Khloé Kardashian usanzwe ari umuvandimwe wa Kim Kardashian yatangaje ko mu minsi iri imbere ashobora gutangira gukundana n’abagore bagenzi be. Byari nyuma yaho umufana umwe yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati “Ntekereza ko Khloé azaba umutinganyi.’’
Khloé Kardashian mu butumwa busubiza ubu yanditse atabyemeza cyangwa ngo abihakane. Ati “Ni byiza ntabwo uzi icyo ahazaza hambikiye.’’ Uyu mugore ntabwo yagiye ahirwa mu rukundo n’abagabo aho abo bakundanye bagiye batandukana nabi kubera kumuca inyuma. Uheruka ni Tristan Thompson uzwi muri NBA.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!