Kelly Rowland yahishuye uko yaterwaga ipfunwe no kuba mu gicucu cya Beyoncé bakiri mu itsinda rimwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nyakanga 2020 saa 05:25
Yasuwe :
0 0

Umuhanzika Kelly Rowland yahishuye uko kubana na Beyoncé muri Destiny’s Child byamubangamiraga mu buryo bukomeye ku buryo yigengeseraga ku kintu cyose agiye gukora.

Kelly Rowland yabivugiye mu irushanwa rya “The Voice” ryo muri Australia rica kuri televiziyo ryibanda ku banyempano bazi kuririmba, aho ari umwe mu bakurikirana abanyempano barimo.

Yashakaga kugira inama umusore umwe urimo witwa Chris Sebastian uterwa ipfunwe no kuba agereranywa n’umuvandimwe we na we w’umuririmbyi watwaye andi marushanwa y’abaririmbyi akomeye nka Australian Idol” na “The X Factor.”

Kelly Rowland yagize ati “Ibi byiyumviro ndabyumva cyane. Uzi ko ari nko kuba mu itsinda rimwe na Beyoncé? Nahoraga mbabaza umutwe wanjye, nkavuga nti sinakwambara iyi kanzu kubera ko bagiye kuvuga ko ndaba meze nka Beyoncé. Sinakora indirimbo imeze gutya cyangwa gutya kuko iraba yumvikana cyane nk’iya Beyoncé.”

Yakomeje agira ati “Byaba ari ukubeshya mvuze ko bitambangamiraga. Mu gihe cy’ikinyecumi cyose nabayeho nsa nk’ukingirijwe na Beyoncé.”

Rowland na Beyoncé babanje kubana mu itsinda ryitwaga Girls Tyme ryashinzwe mu 1990; babanagamo na LaTavia Roberson na LeToya Luckett. Mu 1997 basinye muri Columbia Records nka Destiny’s Child.

Nyuma Michelle Williams yaje gusimbura Roberson na Luckett. Iri tsinda ry’aba batatu; Kelly Rowland, Michelle Williams na Beyoncé ryagize igikundiro ritwara ibikombe bitandukanye bikomeye ku Isi ndetse na album zaryo ziharira isoko ariko mu 2006 bahitamo gutandukana.

Mu 2018 bongeye guhurira ku rubyiniro ubwo Beyoncé yari we muhanzi mukuru mu iserukiramuco rya Coachella, baririmbira abantu baranyurwa.

Kelly Rowland (ibumoso) yavuze ko yaterwaga ipfunwe no kuba Beyoncé ari we wagaragaraga bakiri mu itsinda rimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .