Ni impeta uyu mukobwa yambitswe mu ijoro ryo ku wa 27 Ukuboza 2022 ubwo yari yagiye gusangira n’umukunzi we wizihizaga isabukuru y’amavuko.
Nyuma kwambikwa impeta, uyu mukobwa yagize ati “Ryari ijoro ryo kwishimira isabukuru y’amavuko yawe, ariko niba kwemera cyari icyifuzo cyawe cy’umunsi, reka nemere! Ndagukunda cyane Elysée!”
Kazeneza ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2022 wari watsindiye guhagararira Intara y’Iburengerazuba ndetse abasha no kwinjira mu mwiherero.
Uyu mukobwa ntabwo icyo gihe yari mushya mu marushanwa y’ubwiza kuko mu 2016 yegukanye amakamba abiri arimo irya ‘Miss Photogenic’ n’iry’igisonga cya mbere cya Miss wa Kaminuza ya UTB yahoze yitwa RTUC.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!