00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Hafunguwe ikigo cyo kongerera ubumenyi abaturage mu kurengera ibidukikije

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 12 March 2025 saa 07:34
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bufatanyije na Transparency International Rwanda, bwafunguye ikigo kizajya gifasha kongerera abaturage ubumenyi ku bijyanye no kurengera ibidukikije.

Iki kigo cyafunguwe ku mugaragaro ku wa 11 Werurwe 2025, cyubatswe mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

Cyitezweho gufasha abaturage mu kubona amakuru ajyanye no kurengera ibidukikije, yaba mu bitabo ndetse na serivisi zikoresha ikoranabuhanga.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda, Mupiganyi Appollinaire, yavuze ko iki kigo cyatangijwe muri Kayonza kigamije gufasha inzego zikora mu bidukikije kongerera ubumenyi abaturage ku buryo bagira ubumenyi bwinshi mu kwirengera no kurengera ibidukikije.

Ati “Abaturage ntabwo babonaga amakuru y’ibikorwa mu bidukikije n’uburyo bashobora kwirinda, rero rimwe na rimwe byatumaga umuturage aharenganira ariko hano azajya ahabonera amakuru mu buryo bworoshye.’’

Mupiganyi yakomeje asaba abaturage kugira inyota yo kumenya amakuru ajyanye n’uburenganzira bwabo ku bidukikije ndetse no kuri gahunda za Leta zitandukanye.

Yavuze ko iyo umuturage agize amakuru yirinda kubaka mu manegeka n’ibindi bikorwa bibi bishobora kumushyira mu kaga.

Umurerwa Clotilde utuye mu Murenge wa Kabare, yavuze ko yishimiye iki kigo bungutse kuko kigiye kubafasha kujya bamenya amakuru ku bidukikije. Yaboneyeho gusaba ko ibyuma bisya biri kwangiza ibidukikije byarebwaho kuko bikoresha umuriro mwinshi bikanatuma zimwe mu nzu z’abaturage ziyasa zigasenyuka.

Ati “N’iyo uhumetse uwo mwuka w’amafu na we ushobora gukuramo izo ndwara z’ubuhumekero kandi noneho ni abantu duturanye inzu ku yindi tudakeneye kurega, rero ubuyobozi budufashe.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko iki kigo kigiye kubafasha mu gusobanurira abaturage politike za Leta n’amategeko bashyira imbere umwihariko ku bijyanye n’ibidukikije ndetse n’ibikorwa byose birebana n’ibidukikije.

Ati “Nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ese bukorwa bute? Ese ababukora babukora neza, ubuzima bwabo ntabwo buri mu kaga. Ibyo byose no gusobanurira ababikora uburyo babikora neza ni byo bizakorwa.’’

Dr Nyirahabimana yavuze ko hari abacukura amabuye y’agaciro nabi bigashyira ubuzima bw’abacukura mu kaga aho babugwamo badafite ubwishingizi cyangwa se uruhushya rwo kubikora, asobanura ko iki kigo kizabigisha uburyo bakora ubucukuzi kinyamwuga.

Biteganyijwe ko iki kigo kandi kizajya gifasha abaturage mu kumenya ibikorwa bya Leta bijyanye n’ibidukikije biba biri gukorerwa aho batuye, kumenya uko bakwirinda amapoto aba ari hafi yabo n’ibindi bikorwa bigenda bikorwa na Leta.

I Kayonza Hafunguwe ikigo cyo kongerera ubumenyi abaturage mu kurengera ibidukikije
Abayobozi batandukanye baganiriye ku bikorwa byo kurengera ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .