Iki gitaramo kiri mu ruhererekane rw’ibitegurwa na East African Promoters mu rwego rwo guherekeza umwaka urangiye hahabwa ikaze umushya. Kuri iyi nshuro ijana ku ijana hiyambajwe abahanzi bakora umuziki gakondo.
East African Party yabaye tariki 1 Mutarama 2021 guhera saa Tatu n’igice z’ijoro, abayikurikiye basusurukijwe na Intore Masamba, Cécile Kayirebwa, Makanyaga Abdul na Cyusa Ibrahim.
Nibwo bwa mbere iki gitaramo cyabaye nta bafana bitewe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, cyatambukijwe kuri Televiziyo y’u Rwanda no kuri YouTube.
Cyusa Ibrahim ni we wabimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro aririmba ibihangano bitandukanye birimo ‘Muhoza’, ‘Imparamba’, ‘Nyaruguru’ n’izindi.
Yakurikiwe na Cécile Kayirebwa wari uri gufashwa ku rubyiniro n’abahanzikazi b’impanga Ange & Pamella; yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo ‘Inyange’, ‘Rusengo’, ‘Impundu’ n’izindi.
Uyu muhanzikazi wubatse amateka mu Rwanda yakurikiwe na Masamba Intore usanzwe ari umwe mu bahanzi baririmba gakondo bakomeye mu Rwanda, yaririmbye ibihangano birimo ‘Nyundo’ na ‘Inzovu’.
Yagezemo hagati afata inanga ayicurangaho gato arangije arongera ayishyira hasi yegera abamufashaga kuririmba barongera bakomeza kunezeza abari bakurikiye iki gitaramo. Yahise yanzika n’izindi ndirimbo ze zirimo ‘Kanjogera’.
Uyu muhanzi yakurikiwe na Makanyaga Abdul waririmbye indirimbo ze zakunzwe mu bihe byo hambere zirimo ‘Suzana’, ‘Mporeza uyu mutima’, ‘Bonane’, ‘Iryo mbonye’, ‘Nshatse inshuti’ n’izindi.
Makanyaga ni we washyize akadomo kuri iki gitaramo cyayobowe n’umunyamakuru wa RBA, Uwimana Basile. Abagikurikiranye mu bice bitandukanye by’igihugu bagaragaje amarangamutima yabo yo kunyurwa n’umuziki gakondo wagicurangiwemo, bakurira ingofero aba bahanzi.
Mu bitekerezo bya benshi bitsaga kuri Kayirebwa na Makanyaga nk’abahanzi b’umunsi batanze ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru.
Ibitaramo bya East African Party kuva byatangira mu 2009 kugeza ku cyabaye tariki 1 Mutarama 2021, bimaze gutumirwamo abahanzi barenga 50.
Abanyarwanda bamaze gutumirwa muri ibi bitaramo barenga 30 mu gihe abanyamahanga bo ari 21.
Mu banyamahanga Kidum ni we wenyine umaze gutumirwa inshuro nyinshi cyane ko yitabiriye gatatu, mu bahanzi bo mu Rwanda bo King James ni we umaze gutumirwa kenshi dore ko amaze kucyitabira inshuro zirindwi zose.
Wakoze cyane @BasileUwimana kuyobora iki gitaramo. Wabikoze neza. Turashimira n'abafatanyabikorwa bacu bose batumye iki gitaramo kiba ndetse kikagera ku banyarwanda hirya no hino. Dukomeze twirinde #COVID19 twubahiriza amabwiriza duhabwa n'ubuyobozi. pic.twitter.com/iuWEXn1cCX
— East African Promoters (@EAPRwanda) January 1, 2021
Wakoze cyane @makanyagaAbdoul ku gitaramo cy'amateka, wowe n'itsinda ry'abacuranzi bawe mutugejejeho.
Twabigize umuco kubagezaho igitaramo gitangira umwaka. Uyu ni umwaka wa 13 tubasusurutsa kuri Bonane. Dukomeze twirinde #COVID19 kugirango kuri Bonane itaha tuzahure. #EAP2021 pic.twitter.com/jTtVyvMiEu
— East African Promoters (@EAPRwanda) January 1, 2021
Ijambo rimwe kuri @makanyagaAbdoul. Rimwe gusa. #EAP2021 pic.twitter.com/YovY1xjld6
— East African Promoters (@EAPRwanda) January 1, 2021
Umusaza aba ari umusaza,ijambo nuko mwatwishyuza mukamutugarurira.
— Munyansanga Chryso (@MunyansangaChr) January 2, 2021
😂😂😂😂niwe mavubi kbx nta bandi tuzi 😂😂😂😂
— le rwandais (@byumvuhore_viye) January 2, 2021
Cecile Kayirebwa is a national treasure, an embodiment of everything elegant, classy, talented and timeless.
Whoever came up with this lineup nawe yubahwe. The MC's Kinyarwanda👌🙌 https://t.co/TcoFk8uobv
— Nasra Bishumba (@NashBishumba) January 1, 2021
Kayirebwa iyo ageze kuri stage usaba abantu bose gutuza, ukicara witonze, ukareba, utanyeganyega, ukumva amagambo neza, kumwe umuntu yitonda muri misa. Abana nabo tubasabye kwicara, nta byogukubagana. #EAP2021
— Edmund Kagire (@kagire) January 1, 2021





















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!