00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Katy Perry mu buryohe bw’urukundo na Orlando Bloom baheruka kubyarana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Kanama 2021 saa 02:36
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi uririmba mu njyana ya Pop Katy Perry na Orlando Bloom usanzwe ari umukinnyi wa filime bari mu buryohe bw’urukundo nyuma yo kubyarana umwana w’umukobwa bise Daisy Dove Bloom muri Kanama umwaka ushize.

Katy Perry n’umukunzi we bamaze iminsi bari mu kirwa cyo mu Butaliyani ndetse hari amafoto yagaragaye bahuje urugwiro.

Iyi couple yafashwe amafoto mu bihe bitandukanye bari kuri ‘escaliers’ zizamuka mu bwato bamaze iminsi bari kuriramo ubuzima mu gihe bari mu biruhuko, akanyamuneza ari kose.

Umwana aba bombi babyaranye azuzuza umwaka mu mpera z’uku kwezi.

Katy Perry na Bloom batangiye gukundana mu 2016, mu 2019 uyu mugabo yambika umukunzi we impeta y’urukundo. Muri Werurwe uyu mwaka byahwihwishijwe ko basezeranye kubana akaramata ariko nyuma biza kuvumburwa ko atari byo.

Mu 2010 Katy Perry yasezeranye n’umunyarwenya Russell Brand baza gutandukana mu 2012. Mu 2010 Mugenzi we Orlando Bloom na we yashakanye na Miranda Kerr usanzwe ari umunyamideli ariko mu 2013 baza gutandukana.

Katy Perry na Orlando bamaze igihe bakundana
Amafoto aba bombi bafashwe bari bahuje urugwiro
Bagiye kurira ubuzima mu Butaliyani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .