Kuri uyu wa 30 Werurwe 2025, Kathia Uwase Kamali uvukana na Miss Nishimwe Naomie akaba ari no mu bakobwa bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko ubukwe bwe na Adonis buzaba tariki 5 Nzeri 2025.
Ku wa 1 Mutarama 2025 nibwo Adonis yambitse impeta y’urukundo Kathia Kamali, amusaba ko barushinga.
Icyakoze ibi byakurikiwe n’amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga y’abategaga iminsi urukundo rwabo, bavuga ko rutazamara kabiri kandi ko n’ubukwe bwabo bushobora kudataha. Byatewe ahanini no kuba uyu musore yarashinjwaga ubuhehesi.
Iyi kidobya mu rukundo rw’aba bombi yatangiye kuzamuka nyuma y’ubutumwa uwitwa Ellah Rwanda yashyize ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko uyu musore aryamana n’abandi bakobwa nubwo akundana na Kathia Kamali.
Yakomeje abwira Kamali ko “Adonis ntabwo ari uwawe, ni uwacu twese.”
Adonis akimara kubona ubu butumwa yahise abunyomoza akoresheje Urubuga nkoranyambaga rwa X, aho yagize ati “Ni uwa twese? ishyari rizabamara. Ndi uwa Kathia gusa."
Ibintu byongeye gufata indi ntera ubwo abantu batangiraga guhererakanya amashusho y’ubwambure bivugwa ko ari ayo Adonis yahorereje umwe muri aba bakobwa.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!