00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mushake ikindi gitutsi kitarimo Nyoko - Kate Bashabe abwira abashira isoni

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 April 2025 saa 05:36
Yasuwe :

Umunyamideli akaba na rwiyemezamirimo, Kate Bashabe, yakebuye urubyiruko rutukana ku babyeyi, avuga ko ibyo bikorwa bidakwiriye, ko by’umwihariko umubyeyi w’umugore atari uwo kwifashisha mu bitutsi.

Mu butumwa bw’amashusho uyu mukobwa yashyize hanze, yakebuye urubyiruko rwiharaje gutukana ku babyeyi.

Ati “Ni inde wababeshye ko iyo ututse umuntu kuri mama we aribwo ababara cyane? Reka tuvuge ko byahararutswe rwose mubyihorere.”

Kate Bashabe yasabye urubyiruko ko niba rugishaka gutukana rukwiye kwicara rugashaka ibindi bitutsi bitarimo ababyeyi.

Ati “Ntabwo bigisekeje rwose, ababyeyi bacu bakeneye icyubahiro kuko baca mu bintu byinshi kandi bikomeye […] Mbona urubyiruko rwagize umwuga ibyo gutukana barashiritse isoni ntacyo bibatwara, ariko ntabwo bikwiye, nimubihagarike rwose.”

Uyu mukobwa uri mu bafite abantu benshi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko ababyeyi bakeneye akaruhuko ku bitutsi by’urubyiruko.

Ati “Mubahe akaruhuko rwose, ababyeyi ntacyo babatwaye, niba abawe hari n’icyo bagutwaye gerageza kuko bimaze kurambirana binateye isoni ni uko abantu babibona bakicecekera.”

Kate Bashabe yasabye urubyiruko kuzibukira ibitutsi byibasira ababyeyi
Kate Bashabe ni umunyamideli umaze kubaka izina mu ishoramari ndetse akaba n'umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .